Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida William Ruto.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, nibwo Village Urugwiro, ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye bwana Mudavadi uri mu ruzinduko mu Rwanda.

Bwana Mudavadi akigera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi azaniye mugenzi we w’u Rwanda, uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira ubushuti busanzwe hagati ya Nairobi na Kigali.

Ibindi bimuzanye kandi harimo ibiganiro azagirana n’abayobozi batandukanye bigamije gutezimbere umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Narges Mohammadi niwe wahawe igihembo cyitiriwe Nobel

Narges Mohammadi, impirimbanyi y’uburenganzira y’umunya Irani ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro cy’uyu mwaka. Ni igihembo yegukanye ari mu buroko. Abatanga iki gihembo bavuze ko agihawe mu kuzirikana ubutarambirwa bwe mu guharanira uburenganzira bwa muntu na demukarasi ndetse no kurwanya igihano cy’urupfu. Mohammadi w’imyaka 51 y’amavuko, yakomeje ibikorwa bye byo guhirimbanira uburenganzira kabone nubwo yagiye afungwa kenshi n’abategetsi ba Irani ndetse akamara imyaka myinshi muri gereza. Bibaye ku […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%