Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Brazil byiyemeje gufatanya mu bucuruzi n’ishoramari

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr. Vincent Biruta, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Brazil, rugamije gutsura umubano mu bucuruzi n’ishoramari.

Uru ruzinduko rwa mbere rw’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri Dr Biruta yarutangiye tariki 05 Ukwakira 2023.

Intego y’ibanze y’uru ruzinduko ni ugushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi no kuzamura ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brazil, rwaranzwe kandi n’ibiganiro bitanga umusaruro Minisitiri Dr. Biruta yagiranye n’abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Brazil, barimo Ambasaderi Mauro Viera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu.

Aba bayobozi bombi kandi bashyize umukono ku masezerano abiri y’ingenzi: rimwe ryerekeye guhanahana imfungwa ndetse n’amasezerano ajyanye no gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iz’abayobozi.

Mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Brazil, Minisitiri Biruta yashimangiye ko hakenewe imbaraga mu bufatanye mu nzego zinyuranye, cyane cyane ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari na serivisi zijyanye n’ikirere.

Minisitiri Dr. Biruta aganira n’itangazamakuru ryo muri Brazil, yagize ati: “Twumvikanye kandi ko vuba bidatinze itsinda ry’u Rwanda rishinzwe ubucuruzi rizagenderera Brazil. Uru ruzinduko ruzaba ari intambwe ikomeye mu kurushaho kunoza umubano mu bukungu n’ubwumvikane hagati y’ibihugu byacu.”

Ku bibazo mpuzamahanga, Minisitiri Biruta yashimye Brazil uruhare rwayo nk’igihugu kiyoboye akanama gashinzwe umutekano ku isi muri uku kwezi k’Ukwakira, akomoza no ku bibazo by’ingutu bibangamiye amahoro n’umutekano, cyane cyane mu Karere k’ibiyaga bigari bya Afurika.

Aba bayobozi kandi basanze hakenewe gushyiraho ingamba zihamye zo gukemura ibibazo by’umutekano ndetse ko ari ngombwa mu gufatanya kwimakaza umutekano n’iterambere mu Karere.

Baganiriye kandi ku kibazo gikomeye cy’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zacyo. Ibihugu byombi bihangayikishijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere mu turere biherereyemo bikaba byiyemeje gukemura iki kibazo binyuze mu bufatanye.

U Rwanda na Brazil bifitanye umubano mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kuva mu 1981. Mu myaka yashize, ibihugu byombi byagaragaje ko byifuza gushakisha uburyo bwo gushimangira uyu mubano no kuzamura ubufatanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusore w’i Musanze aravugwaho gushaka kwiyahura nyuma yo gusesagura ibihumbi 400 Frw

Umusore w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje umuti witwa Rokete, bamutesha atarawumara, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri. Bamwe mu baturage bamuzi bavuze ko mu byaba byamuteye kwiyahura ari agahinda yagize ubwo yari amaze gusesagura ibihumbi 400 Frw yari yagurishije ikibanza, ariko yisanga nta faranga na rimwe asigaranye, ngo acura umugambi wo kwiyambura ubuzima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%