Inkuru Nyamukuru

Umusore w’i Musanze aravugwaho gushaka kwiyahura nyuma yo gusesagura ibihumbi 400 Frw

todayOctober 6, 2023

Background
share close

Umusore w’imyaka 28 wo mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje umuti witwa Rokete, bamutesha atarawumara, ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Bamwe mu baturage bamuzi bavuze ko mu byaba byamuteye kwiyahura ari agahinda yagize ubwo yari amaze gusesagura ibihumbi 400 Frw yari yagurishije ikibanza, ariko yisanga nta faranga na rimwe asigaranye, ngo acura umugambi wo kwiyambura ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Garuka, Zirimwabagabo Alphonse, na we yemeje ayo makuru, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Yagize ati “Icyamuteye kwiyahura biravugwa ko yari yagurishije akabanza ke ibihumbi 400, ayakoresha mu buryo budakwiye, aho yaguzemo inzoga, yinezeza no mu bundi buryo, yisanga nta na rimwe asigaranye, nibwo yageze mu mwanya wo kwiyahura.”

Arongera ati “Abaturage bamaze kubona yisaza ari kwirenza uwo muti baramufata bawumwambura atarawumara, baradutabaza tumujyana ku kigo nderabuzima cya Musanze, akomeje kuremba ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari na ho arwariye.”

Zirimwabagabo yasabye abaturage gutekereza no kureba kure, umuntu yaba afite n’ibibazo akabishakira umurongo yitonze, ntagere aho yafata umwanzuro nk’uwo ugayitse wo kwiyahura, kuko hari n’abandi baba bafite ibibazo biruta ibye, ariko umwanzuro ukaba atari ukwiyahura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abimanye ibikomoka kuri Peteroli bagamije inyungu y’umurengera bazabihanirwa

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yatangaje ko Leta yiteguye gufatira ingamba abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bagaragaye banga gutanga lisansi na Mazutu umunsi ibiciro bihindurwa, bagamije kuzayicuruza bukeye ku giciro gihanitse. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 03 Ukwakira 2023, hirya no hino kuri sitasiyo za lisansi na mazutu muri Kigali hagaragaye umurongo muremure w’ibinyabiziga Ibi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, aho […]

todayOctober 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%