Inkuru Nyamukuru

Amb. Claver Gatete yahawe inshingano nshya muri UN

todayOctober 7, 2023

Background
share close

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb. Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA).

Amb. Claver Gatete

António Guterres yashimiye Vera Songwe ukomoka muri Cameroun wasoje manda ye kuri uyu mwanya, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije, Antonio M. A. Pedro wo muri Mozambike, uzakomeza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, kugeza igihe Amb. Gatete azatangira imirimo yashinzwe.

Claver Gatete kuri ubu ni Ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yitezweho kuzana ubunararibonye afite mu by’ubukungu ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ibijyanye na politiki n’imari ku mugabane wa Afurika.

Amb. Gatete yakoze inshingano zitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, zirimo kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yabayemo kuva mu 2013 kugeza mu 2018, ndetse ABA Minisitiri w’ibikorwa Remezo kuva mu 2018 kugeza 2022.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, Iceland. Yabaye kandi Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda mu 2009 kugeza 2011, mbere y’uko agirwa Guverineri Mukuru mu 2011 kugeza 2013.

Amb. Gatete kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, mu Biro bya Perezida w’u Rwanda mu 2000 kugeza 2003, muri icyo gihe nabwo yari ahagarariye Umukuru w’Igihugu mu Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urwego rushinzwe kugenzura imiterere y’Imiyoborere muri Afurika.

Ambasaderi Gatete afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza n’icya gatatu muri ‘Agricultural Economics’, yakuye muri University of British Colombia muri Canada.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwabaye icyicaro cy’Ubugenzacyaha ku byaha by’ikoranabuhanga mu Karere

Polisi y’u Rwanda yafunguye icyicaro cy’Ikigo gishinzwe Ubugenzacyaha, ku byaha bikorerwa ku Ikoranabuhanga ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko u Rwanda rwahagurukiye kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, ndetse rukaba rugiye no gukomeza gutanga uwo musanzu ku rwego rw’Akarere ruherereyemo. Minisitiri Dr Emmanuel Ugirashebuja (hagati), ubwo bafunguraga icyo kigo Iki kigo cyatashywe ku ya 6 Ukwakira 2023, cyiswe ‘Regional […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%