Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zahaye abaturage serivisi z’ubuvuzi ku buntu

todayOctober 7, 2023

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu itsinda ry’ibikorwa by’urugamba (RWABG V), ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) bwo kugarura amahoro muri Santrafurika, zatanze serivisi z’ubuvuzi ku baturage b’ahitwa Sam-Ouandja.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, mu mujyi wa Sam-Ouandja, Haute Kotto, kirangwa n’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurwanya malariya.

Ubu bukangurambaga bw’umunsi umwe bwakurikiwe no gutanga serivisi z’ubuvuzi, zahawe abaturage ku buntu.

Abaturage 45 bahawe ubuvuzi mu gihe abagera ku 125 aribo bitabiriye ubukangurambaga, basabwa kugira uruhare no gufata ingamba zo gukumira malariya aho batuye.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Santrafurika mu butumwa bw’amahoro bwa UN, uretse ibyo kubungabunga amahoro, birimo kurinda uduce n’imijyi yari yarakunze kwibasirwa n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba, zisanzwe zishimirwa ibikorwa zikora bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaha ubuvuzi, ibikorwa by’umuganda n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukobwa wa Obama, Malia Obama, yafotowe atumura itabi mu ruhame

Malia Obama, umukobwa wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yagaragaye mu ruhame atumura itabi i Los Angeles. Malia Obama, umukobwa wa Barrack Obama wabaye Perezida wa USA Uyu mukobwa w’imyaka 25 yafotorewe ku mihanda y’i Los Angeles, tariki 04 Ukwakira 2023, ari kumwe na bamwe mu nshuti ze. Malia Obama ntabwo aribwo bwa mbere afotowe n’abapaparazi atumura itabi mu ruhame nk’uko ikinyamakuru Pagesix […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%