Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bateye ibiti

todayOctober 7, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira,  abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), mu Ntara ya Upper Nile, agace ka Malakal, bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti.

Iki gikorwa bakoze mu rwego rwo kurengera ibidikikije, kitabiriwe  n’abarimo umuyobozi wa Malakal Yohenes Kimo, bamwe mu bakozi b’umuryango w’abibumbye muri ako gace n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage bahatuye.

Bateye ibiti ahakikije ikigo cy’urubyiruko no mu nkambi y’abakuwe mu byabo n’intambara, aho abapolisi b’u Rwanda barindira abaturage b’abasivili umutekano. 

Nyuma y’icyo gikorwa, abaturage bacyitabiriye bagejejweho ubutumwa bubibutsa akamaro k’ibiti n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Malakal Yohenes Kimo, yashimiye abapolisi b’u Rwanda ku bw’umutekano bacungira abaturage n’imbaraga bakoresha mu kubafasha kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu bukangurambaga.

Yagize ati: “Ubu turatekanye kubera mwebwe abapolisi b’u Rwanda, kubera ibikorwa byanyu by’indashyikirwa mu kudufasha kubona umutekano. Si ibyo gusa kuko mudukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, mukanatwereka akamaro k’ibiti, turabashimira kandi tunashimira Igihugu cyanyu ku bw’umutima mwiza mutugaragariza.”

Yasabye abaturage ayobora kwigira ku Rwanda kandi bakajya bagira uruhare mu kurinda ibiti byatewe kugira ngo bazagire igihugu gitoshye.

Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze uyoboye Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU1-8) yashimiye abaturage ba Malakal ubufatanye bagaragariza abashinzwe umutekano, abasaba kugira umuco gutera ibiti. 

Yagize ati: “Ku bufatanye bwanyu twiteguye gukomeza kubarindira umutekano bityo tukabasha kugera ku nshingano zacu. Turabashimira kandi mwitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kurinda ibidikikije ndetse no guteza imbere imibereho myiza.”

Yashimangiye ko ibiti ari ingenzi ku buzima bw’abantu kuko biyungurura umwuka abantu bahumeka bikanarwanya isuri n’ihindagurika ry’ikirere ndetse bikanatanga imiti, imbuto ziribwa n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amb. Claver Gatete yahawe inshingano nshya muri UN

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb. Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA). Amb. Claver Gatete António Guterres yashimiye Vera Songwe ukomoka muri Cameroun wasoje manda ye kuri uyu mwanya, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wungirije, Antonio M. A. Pedro wo muri Mozambike, uzakomeza kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo, kugeza igihe Amb. Gatete azatangira imirimo yashinzwe. Claver Gatete kuri ubu ni Ambasaderi uhoraho w’u […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%