Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Batatu bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

todayOctober 9, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye abantu batatu moto bacyekwaho kwiba mu Karere ka Nyagatare.

Uko ari batatu barimo uw’imyaka 26, uwa 27 n’uw’imyaka 28 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu Murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwa bo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu mu mudugudu wa Zindiro.

Yagize ati: “Umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Zindiro yababonye barimo kuyishakira umukiriya agira amakenga kuko yabonaga ari nshyashya kandi bayigurisha amafaranga macye (ibihumbi 450Frw) ndetse nta n’ibyangombwa byayo bafite ahita abimenyesha Polisi.”

Bamaze gufatwa, umwe muri bo yiyemereye ko yayibye mu rugo yakoragamo mu Karere ka Nyagatare, yifatanya na bagenzi kugira ngo babashe kuyigeza mu Mujyi wa Kigali aho bari buyigurishirize.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye moto ifatwa itaragera kure, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare ku bo bacyetse kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimironko, mu gihe moto bafatanywe hagishakishwa nyirayo ngo ayisubizwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basobanuriwe ibikorwa bya RDF

Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahawe ikiganiro ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu no mu Karere muri rusange. Ni ikiganiro cyatangiwe ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, giherereye ku Kimihurura, ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza. Ubwo yabahaga ikaze, umuyobozi mukuru ushinzwe imibanire n’amahanga mu Ngabo z’Igihugu, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko iki kiganiro ari […]

todayOctober 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%