Inkuru Nyamukuru

Profeseri Claudia Goldin yahawe igihembo cya Nobel mu by’ubukungu

todayOctober 9, 2023

Background
share close

Umunyamerika-kazi Prof. Claudia Goldin ni we wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu cyiciro cy’ubukungu cyatanzwe kuri uyu wa mbere.

Madamu Goldin, iki gihembo yagiherewe ubushakashatsi bwe abatanga igihembo bavuze ko bwafashije mu kumvikanisha uruhare rw’abagore ku isoko ry’umurimo.

Akanama nkemurampaka kavuze ko Madamu Goldin w’imyaka 77 y’amavuko usanzwe ari umwarimu kuri kaminuza ya Harvard muri Amerika, yatoranyijwe ngo ahabwe iki gihembo ku bwo kuba yarafashije gusobanukirwa umusaruro w’abagore ku isoko ry’umurimo.

Iyi nzobere mu bukungu ibaye umugore wa gatatu mu mateka wegukanye iki gihembo cyitiriwe Nobel cyo mu cyiciro cy’ubukungu.

Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko ubushakashatsi bwa madamu Claudia Goldin bwerekana impamvu z’impinduka, ndetse n’inkomoko nyamukuru z’icyuho kikigaragara mu buringanire.

Abagize akanama nkemurampaka bavuze ko ubushakashatsi bwa madamu Claudia Goldin bwerekana impamvu z’impinduka, ndetse n’inkomoko nyamukuru z’icyuho kikigaragara mu buringanire.

Ubushakashatsi bwa madamu Goldin bwagaragaje ko nubwo habayeho ukugendana n’aho ibihe bigeze bikajyana n’iterambere mu bukungu hamwe n’ubwiyongere bw’umubare w’abagore ku isoko ry’umurimo icyuho mu mishahara hagati y’abagore n’abagabo byakomeje kugorana ko kivanwaho.

Komite ishinzwe ibihembo byitiriwe Nobel kandi yavuze ko ubushakashatsi bwa Goldin bwagaragaje ko kubona uburyo bwo kwirinda gutwita byagize uruhare runini mu kwihutisha ukuzamuka mu byiciro by’uburezi mu kinyejana cya 20, bitanga uburyo bushya bwo gutegura amahitamo y’umwuga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Jandarumori ya Santrafurika ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori yo muri Santrafurika, General Landry Urlich Depot uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. General Landry Depot, akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, yahawe icyubahiro kigenerwa abayobozi bakuru, aho yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye bw'inzego zombi. Generali Landry Depot yabwiye itangazamakuru ko ibyamuzanye mu Rwanda harimo no gushimira ubuyobozi bwarwo by’umwihariko ku […]

todayOctober 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%