Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa Jandarumori ya Santrafurika ari mu ruzinduko mu Rwanda

todayOctober 9, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori yo muri Santrafurika, General Landry Urlich Depot uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

General Landry Depot, akigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, yahawe icyubahiro kigenerwa abayobozi bakuru, aho yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye bw’inzego zombi.

Generali Landry Depot yabwiye itangazamakuru ko ibyamuzanye mu Rwanda harimo no gushimira ubuyobozi bwarwo by’umwihariko ku ruhare u Rwanda rugira mu kubaka inzego z’umutekano muri Centrafrique cyane ko abapolisi n’abajandarume 50 bagiye gutangira amasomo ya gipolisi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru aribwo amasomo nyirizina azatangira ku mugaragaro.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ashimangira ko nubwo ari bwo Centrafrique yohereje itsinda rigari ry’abashinzwe umutekano guhugurirwa mu Rwanda ngo bitazabuza ko mu myaka itaha hakirwa abandi.

U Rwanda rusanganywe abapolisi basaga 700 muri Centrafrique bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, barimo umutwe wihariye ugizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Batatu bafatanywe moto bacyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatanye abantu batatu moto bacyekwaho kwiba mu Karere ka Nyagatare. Uko ari batatu barimo uw'imyaka 26, uwa 27 n'uw'imyaka 28 y'amavuko, bafatiwe mu cyuho mu mudugudu wa Zindiro, Akagari ka Kinyaga mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bafite moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RF948A yibwe mu Murenge wa Karangazi mu karere ka […]

todayOctober 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%