Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Dr Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa banki y’isi baganira ku gushimangira ubufatanye

todayOctober 20, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yakiriye Umuyobozi mushya wa banki yisi mu Rwanda, Dr. Sahr Kpundeh, bagirana ibiganiro ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iyi banki.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MINAFET, yatangaje ko ibiganiro aba bayobozi bagiranye byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023.

Yagize iti: “Minisitiri Dr Biruta n’Umuyobozi mushya wa banki y’isi Dr. Sahr Kpundeh, baganiriye ku ngingo zirimo uburyo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya Banki y’isi na Guverinoma y’u Rwanda.”

Dr Sahr Kpundeh, Umuyobozi mushya wa banki y’isi mu Rwanda, afite ubwenegihugu bw’Amerika ariko akaba akomoka muri Sierra Leone, ndetse akaba umuhanga mu by’ubukungu.

Yatangiye imirimo yo guhagararira Banki y’isi mu Rwanda tariki 01, Nzeri, 2023 asimbuye Rolande Pryce. Inshingano ze zikaba zirimo gukorana n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere Banki y’isi itera inkunga, kurebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa n’ubujyanama.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 60 y’ubufatanye hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda, tariki 30 Nzeri uyu mwaka, Sahr Kpundeh yashimye ko u Rwanda rukoresha neza inkunga n’inguzanyo ruhabwa zikagirira akamaro igihugu n’abagituye.

Banki y’Isi yatangaje ko izakomeza kubera u Rwanda umufatanyabikorwa wo kwiyambaza mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rurimo.

Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y’Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y’ubutegetsi y’iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18,8.

Kugeza ubu Banki y’Isi ikaba imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8 z’amadorali yakoreshejwe mu iterambere ry’inzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi n’izindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika ntizemera ko Israel na Ukraine bitsindwa intambara birimo kurwana- Perezida Joe Biden

Perezida w’Amerika Joe Biden yatangaje ko atazemera ko Uburusiya butsinda Ukraine ndetse na Israel itsindwa intambara irimo irwana n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine. Ibi Perezida Biden yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage ba Amerika tariki 20 Ukwakira 2023 yavugiye mu biro bye yagarutse ku ntambara Uburusiya burwana na Ukraine ndetse niyo Israel irwanamo n’umutwe wa Hams muri Palestine ko Amerika izafasha ibi bihugu kuyirwana bakayitsinda. Mu mbwirwaruhame ye Perezida […]

todayOctober 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%