Itsinda ry’intumwa za AU zasuye Polisi y’u Rwanda
Ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023, itsinda ry’intumwa zoherejwe na Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurengera abagore, amahoro n’umutekano riyobowe na Madamu Ouriatou Danfakha zasuye Polisi y’u Rwanda. Bakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi mu gutegura no gushyira mu bikorwa inshingano z’abagore mu kugarura no kubaka amahoro, […]
Post comments (0)