Inkuru Nyamukuru

Burundi: IGP Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya EAPCCO

todayOctober 28, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yitabiriye inteko rusange ya 25 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) yabereye i Bujumbura mu Burundi ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira.

Inama ya EAPCCO ihuza abayobozi bakuru ba Polisi (CPC), yayobowe na Visi-Perezida w’u Burundi, Bazombanza Prosper, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwifashisha ubushobozi bw’inzego za Polisi mu Karere mu guteza imbere ubufatanye mu iyubahirizwa ry’amategeko rigendanye no kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka”.

Visi-Perezida Bazombanza yavuze ko bikwiye ko umuryango wa EAPCCO ushyira imbaraga mu kuzamura no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka binyuze mu guhuriza hamwe no kubahiriza amategeko n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gushyiraho gahunda y’amahugurwa n’ubundi buryo bwose bwo kubaka ubushobozi.

Inteko rusange ya EAPCCO yafatiwemo imyanzuro itandukanye ishyiraho ingamba zo gushimangira ubufatanye mu guhangana n’ibyaha bigenda birushaho kwiyongera uko isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga.

Harimo nko kwifashisha ikoranabuhanga mu kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gufata abanyabyaha binyuze mu muryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), no gushyiraho amasezerano n’amategeko ahuriweho azafasha mu gukumira no guhangana n’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ndetse n’ibiturika.

Mu bindi byafatiwe umwanzuro harimo gushyira imbaraga mu guhanahana amakuru ajyanye no kugemura, gutumiza hanze no gukora ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gukumira no kurwanya ibikorwa byo gukora ibiturika no kubyigisha mu baturage.

Abayobozi bakuru ba Polisi basabye ko hatangizwa umushinga wo guhimba indirimbo yubahiriza umuryango wa EAPCCO no gushyira imbaraga mu kurwanya ubujura bw’amatungo n’ikwirakwizwa ry’intwaro mu Karere mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iyi nama kandi hanabereyemo umuhango wo guhererekanya Ubuyobozi bw’umuryango wa EAPCCO, aho kuri ubu u Burundi ari bwo buyoboye nyuma y’uko Ethiopia isoje manda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%