Chancelier w’Ubudage, Olaf Scholz, muri izi mpera z’icyumweru azagirira uruzinduko rwe rwa gatatu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara muri iyi myaka ibiri.
Scholz azasura igihugu cya Nijeriya gikora ingufu nyinshi z’amashanyarazi kimwe na Ghana. Ikibazo cy’abinjira n’abasohoka hamwe n’umutekano muke muri Afurika yo mu burengerazuba, na byo biri kuri gahunda ye y’ibyo azasuzuma.
Anton Hofreiter, umudepite wo mw’ishyaka German Green party yavuze ko impamvu y’urwo ruzinduko, ishingiye ku kuba Ubudage n’Uburayi bikeneye Afurika kurusha uko babitekerezaga. Yabyise, “uguhumuka guciriritse” iyo abantu babonye ko Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ukeneye abawufasha kurwanya ivogera ry’Uburusiya muri Ukraine.
Intambara hagati ya Isiraheli n’umutwe wa Hamas, byatumye mu buryo bwihariye, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, urushaho gukenera ibitanga ingufu.
Ibiro ntaramakuru Reuters, bivuga ko nyuma y’uko u Burusiya buvogereye Ukraine mu kwezi kwa kabiri, umwaka wa 2022, u Budage bwahindukiriye Qatar, kugirango bubone gazi iyunguruye yari ikenewe mu nganda zabwo.
Abasesengura ibintu bavuze ko u Budage bushobora gufasha mu bijyanye n’urwego rwa peteroli rushyirwamo amafaranga adahagije muri Nijeriya.
Post comments (0)