Inkuru Nyamukuru

Intare zimaze kurenga 100: Ubwiyongere bw’inyamaswa muri Pariki y’Akagera

todayOctober 28, 2023

Background
share close

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera buratangaza ko inyamaswa muri iyi pariki zimaze kwiyongera ku kigero cya 127% kuva mu myaka 13 ishize. Ibi ni umusaruro w’ingamba zitandukanye zashyizweho harimo no kuzanamo izindi nyamaswa, bikaba byarazamuye umubare w’intare zazanywemo ari eshanu mu 2015 ubu zikaba zimaze kwikuba inshuro hafi 30.

Mu nyigo iyi pariki yakoze mu cyumweru cya mbere cya Kanama ya 2022 n’iy’uyu mwaka wa 2023, imibare y’ibanze igaragaza ko umubare w’inyamaswa muri Pariki y’Akagera wiyongereye ku kigero cya 127% uhereye mu 2010 ubwo hakorwaga indi nyigo yagaragaje ko harimo inyamaswa zitageze ku bihumbi bitanu (5000).

Inyamaswa zabaruwe mu duce tw’iyi pariki zose hamwe ni 11,338 harimo intare 142 imparage 1,153, ifumberi 782 n’imvubu 1,820 n’andi moko atandukanye. Babaze kandi ibisamagwe bitatu n’impyisi esheshatu ariko ubuyobozi bw’iyi pariki bukaba buvuga ko inyigo igikomeza kuko hagereranywa ko muri rusange harimo ibisamagwe biri hagati ya 60 na 80 ndetse n’impyisi ziri hagati ya 120 na 150.

Ubuyobozi bw’iyi pariki buvuga ko izi nyamaswa zikomeza kwiyongera by’umwihariko izagiye zongerwamo zikuwe hanze y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego zitandukanye. Urugero ni indi nyigo yakozwe n’Umuryango wita ku kurengera udusumbashyamba igaragaza ko muri Pariki y’Akagera twiyongeye tukaba 110 tuvuye ku 100 twariho mu mwaka ushize wa 2022. Utu dusumbashyamba twiyongereye twakomotse ku twari twazanywe muri iyi pariki dukuwe muri Kenya mu 1986.

Gutera imbere kw’iyi pariki, binajyana no kuzamura imibereho y’abayituriye binyuze mu gutera inkunga imishinga ifasha abaturage kuzamuka. Abaturage bo mu turere dutatu dukikije Pariki y’Igihugu y’Akagera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hitezwe ko ku mafaranga yinjizwa n’ubukerugendo bw’iyi pariki bazahabwaho arenga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira imishinga yatoranyijwe ibateza imbere.

Kuva mu 2005, Pariki y’Igihugu y’Akagera imaze gutanga miliyoni 3,500 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari enye z’Amanyarwanda mu gutera inkunga imishinga irenga 200 ikorerwa hafi yayo harimo ijyanye n’ibikorwa remezo, ubuvumvu, uburobyi, ubuhinzi n’ibindi.

Imparage ziri mu ziganje muri Pariki y’Akagera
Habarizwamo n’inyoni z’amoko menshi

Imbogo ziri mu nyamaswa ziboneka muri Pariki y’Akagera
Udusumbashyamba na two tumaze kurenga 100

Iyi pariki igira uruhare mu guteza imbere abayituriye

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BNR yafunze Forex Bureaus esheshatu zizira kwimana Amadolari

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko Amadolari ya Amerika yabuze ku isoko. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa. Abayacuruza na bo bashimangira ko nta madolari ari ku isoko. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo, Kigali Today yegereye Banki Nkuru y’u Rwanda, maze iyibaza icyaba gitera […]

todayOctober 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%