Hanje kubaho igitambo cya Misa yo gusabira abashyinguye i Rusororo
Iyi misa yabaye ku wa Kane tariki 02 Ugushyingo 2023, kuva saa munani z’amanywa, mu rwego rwo gutangira ukwezi kwahariwe gusabira abitabye Imana muri Kiliziya Gatolika hose ku Isi.
Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika y’i Kabuga, Ildéphonse Bizimungu, yavuze ko ari umuhango ujya witabirwa n’abapadiri benshi baba bashinzwe buri wese mu basabye Misa, nyuma hakabaho kujya ku irimbi ry’i Rusororo gutera amazi y’umugisha ku mva z’ababo bitabye Imana.
Padiri Bizimungu agira ati “Ni ya mihango isanzwe dukora dusabira abitabye Imana, tuba turi benshi abapadiri baba bahari, iyo tugezeyo buri wese ahagarara ku mva y’umuntu we, tukagenda tubasangayo tukayiha umugisha (guteraho amazi y’umugisha).”
Ni Misa yasabwe n’abatari bake
Padiri Bizimungu avuga ko gahunda yo gusabira abitabye Imana bashyinguwe i Rusororo, no guha umugisha imva zaho isanzweho kuva mu mwaka ushize, ariko ko gusabira abapfuye muri rusange ari umuhango uhoraho wa Kiliziya Gatolika.
Mbere yo kujya gukorera uwo muhango i Rusororo, abapadiri batandukanye babanje kujya kuwukorera muri Kiliziya zigize Paruwasi ya Kabuga, harimo iya Muyumbu na Ruhanga.
Imva zahawe umugisha
Padiri Bizimungu avuga ko nta kiguzi bisaba kugira ngo umuntu asabire Misa umuntu we witabye Imana, ariko ko hari ituro, ryitwa iryo gusabira uwitabye Imana, batanga rijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.
Uwitwa Mugabe Raoul wari mu basabye Misa y’umuntu wabo witabye Imana, avuga ko isengesho ryo gusabira uwe rifite agaciro mu myemerere ye.
Birashimangirwa na Uwayisaba Philomène waje gusabira umubyeyi we Nyirantuye Esperance, washyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo, akaba agira ati “Ubu ntabwo tuba turi intungane 100%, (gusabirwa k’uwapfuye) ni isukuro tunyuramo kugira ngo tubone gusanga Imana.”
Uwayisaba yasuye imva y’umubyeyi we
Kiliziya Gatolika ivuga ko bamwe mu bantu bavuye mu mubiri, roho zabo ziri ahitwa muri Purigatori (aho basukurirwa), izindi zikaba ngo zaratsinze zikagera mu ijuru ari zo zitwa abatagatifu, mu gihe abantu bakiriho bo baba bakiri mu rugendo.
Abifuje ko ababo bapfuye basomerwa Misa bari bamaze icyumweru kirenga bajya kwiyandikisha, mu bukarani bwa Paruwasi ya Kabuga kugeza ku wa Gatatu tariki 01 Ugushyingo 2023.
Uwayisenga avuga ko gusabirwa k’uwapfuye ari isukuro anyuramo akabona gusanga Imana
Post comments (0)