Ukraine yashimiye Leta zunze ubumwe za Amerika ku bihano yafatiye abantu n’amashyirahamwe arenga 220 akorana n’u Burusiya.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, yishimiye ibihano bishya Amerika yafatiye impande zitandukanye zifasha u Burusiya, avuga ko ari ibihano bikarishye.
Ibihano bishua bya Amerika bireba abantu n’amashyirahamwe yo mu Bushinwa, Turukiya na Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Impande zose zirebwa n’ibyo bihano zishinjwa gufasha u Burusiya mu ntambara burim o na Ukraine.
Hagati aho, Ukraine ivuga ko ibitero by’ibisasu u Burusiya bwagabye mu ntara ya Kherson byahitanye abasivile babiri, barimo umukecuru w’imyaka 81, n’undi w’imyaka 60. Bombi byabasanze murugo rwabo. Abantu 4 ni bo bakomerejwe n’ibyo bisasu ndetse binasenya inzu zitatangajwe imibare.
Intara ya Kherson u Burusiya bwagabyeho igitero ku wa Kane, ifatwa nk’ibirindiro bikomeye mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine, kubera ko yegereye intara ya Krimea u Burusiya bwigaruriye mu 2014.
Ku rundi ruhande, u Burusiya bwavuze ko Ukraine irimo ikina n’umuriro. Ni nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapirote Ukraine yagabye ku ruganda rw’ubumara bwa Nikleyeri ruri ahitwa Zaporizhzhia. U Burusiya bugenzura urwo ruganda kuva mu 2022.
Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yavuze ko ingabo z’igihugu zahanuye indege zitagira abapilote 8 za Ukraine.
Post comments (0)