Ibi bishyira umutekano wo mu muhanda mu kaga gakomeye, ari nayo mpamvu nta na rimwe bishobora kwihanganirwa, ariko kandi ni n’icyaha kigira ingaruka ku mitangire ya serivisi yizewe, kikangiza isura y’igihugu n’iya Polisi y’u Rwanda by’umwihariko. “
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) mu mwaka wa 2023, ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, kigaragaza ko abaturage bagaragaje ko bafitiye icyizere Polisi y’u Rwanda ku gipimo kingana na 94.23%.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwirinda bene iyo myitwarire kandi bakajya batanga amakuru ku muntu uwo ari we wese ugerageza gutanga cyangwa gusaba ruswa, hagashyirwa imbere kubaka umuco uha agaciro ubwangamugayo naho ruswa ikagirwa ikizira.
Yagaragaje ko gahunda Polisi y’u Rwanda ifite ari ukongera ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, hagamijwe kugabanya guhura kw’abapolisi n’abakenera serivisi zitangwa na Polisi mu rwego rwo gukumira ruswa.
Kuri ubu, serivisi nyinshi zijyanye n’umutekano wo mu muhanda zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga; harimo gusaba gukoresha isuzuma ry’ubuziranenge bw’ikinyabiziga, kwiyandikisha ku kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kwishyura amande n’ibindi.
ACP Rutikanga yashimangiye ko igihe umupolisi asabye amafaranga kugira ngo akore ibinyuranyije n’uko biteganywa, aba yishe amategeko, agashyira ubuzima bwa benshi mu kaga ndetse nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma habaho kumukingira ikibaba.
Ati: “Ni inshingano za buri wese kurwanya ruswa n’imitangire ya serivisi mbi, bikaba n’inshingano rusange. Hamagara kuri 997 (ku buntu) cyangwa ku miyoboro iyo ari yo yose y’itumanaho ya Polisi, kugira ngo utange amakuru ku mupolisi usaba ruswa n’uwo ari we wese ubonye ayitanga.”
Post comments (0)