Ambasaderi François Nkulikiyimfura, ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2012, yashyikirije Igikomangoma Albert II wa Monaco, impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.
Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yatangaje ko muri uyu muhango, aba bayobozi bombi bagiranye n’ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Monaco ni igihugu cya kabiri mu butoya ku isi ndetse giherereye hagati y’umujyi wa Nice mu Bufaransa n’umupaka w’u Butaliyani, kikaba kiyoborwa n’igikomangoma
Ku buso burenga kilometero kare ebyiri, cya Monaco ni kimwe mu bihugu bikize kandi bifite n’urqego rw’imibereho ruhenze ku Isi. Ni hamwe mu hantu kandi hafatwa nk’ihuriro ry’umuco, ibintu bihenze by’agaciro, imikino ndetse n’ubucuruzi.
Amb. François Nkulikiyimfura muri Mata uyu mwaka, mu nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, nibwo yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa aho yari avuye guhagararira u Rwanda muri Qatar.
Minisitiri w'ingabo wa Israel Yoav Gallant yatangaje ko abasirikare ba Israel barimo gukorera rwagati mu mujyi wa Gaza, mu gihe igikorwa cya gisirikare cy'igihugu cye gikomeje cyo gusenya Hamas. Yavuze ko abasirikare bagenda n'amaguru barimo gufashwa n'imodoka z'intambara, ibifaru n'aba enjeniyeri (ingénieurs) ba gisirikare. Ku ruhande rwayo, Hamas yavuze ko irimo kwica abasirikare benshi ba Israel kandi ko yashenye imodoka za gisirikare za Israel. Kuva Israel yatangira ibikorwa bya gisirikare […]
Post comments (0)