Inkuru Nyamukuru

Israel yatangaje ko Ingabo zayo ziri rwagati mu mujyi wa Gaza

todayNovember 8, 2023

Background
share close

Minisitiri w’ingabo wa Israel Yoav Gallant yatangaje ko abasirikare ba Israel barimo gukorera rwagati mu mujyi wa Gaza, mu gihe igikorwa cya gisirikare cy’igihugu cye gikomeje cyo gusenya Hamas.

Yavuze ko abasirikare bagenda n’amaguru barimo gufashwa n’imodoka z’intambara, ibifaru n’aba enjeniyeri (ingénieurs) ba gisirikare.

Ku ruhande rwayo, Hamas yavuze ko irimo kwica abasirikare benshi ba Israel kandi ko yashenye imodoka za gisirikare za Israel.

Kuva Israel yatangira ibikorwa bya gisirikare bisubiza igitero Hamas yagabye ku ya 7 Ukwakira, kugeza ubu abantu bamaze guhitanwa n’ibitero byo ku butaka bya Israel byaherekejwe n’ibitero bikaze by’indege, bararenga ibihumbi 10, barimo abana babarirwa mu bihumbi, nkuko bivugwa na minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza.

Hagati aho, ishami rya gisirikare rya Hamas naryo ryavuze ko ririmo gukomeza kurasa ibisasu bya rokete ku mijyi yo muri Israel.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amabuye y’agaciro yinjirije u Rwanda arenga miliyali 243 Frw mu mezi atatu

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw). Bytangajwe muri raporo y’iki kigo igaragaza uko ubucukuzi buhagaze kuva muri Nyakanga na Nzeri 2023, yashyizwe hanze ku wa Kabiri tariki 7 Ugushyingo 2023. Muri aya mezi, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti […]

todayNovember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%