Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres ku bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’urugomo rwitwaje intwaro n’amagambo ashingiye ku ivanguramoko mu Burasirazuba bwa DRC.
Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje.
Ibi biganiro bibaye mu gihe ku wa Mbere, Perezida Kagame nabwo yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, nabyo byibanze cyane ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Ibi biganiro bibaye mu gihe imirwano hagati y’Umutwe wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, yongeye gukaza umurego, ndetse ubu imirwano isatira Umujyi wa Goma.
Ni mugihe kandi ku Cyumweru, umutwe wa M23 wigaruriye Agace ka Burungu muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya Congo ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, abacanshuro n’abandi.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko igisubizo atari imbaraga za gisirikare zikenewe ahubwo hakwiye ubushake bwa politike mu gukemura ibi bibazo.
Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni baganiriye kandi ku bufatanye bw’Akarere muri rusange bugamije kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta wahamagariye Leta ya Congo kwemera ko hakenewe ubushake bwa politike butandukanye bwagiye bushyirwaho n’akarere ndetse n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu gukemura ibibazo biri mu gihugu, aho gukomeza kwegeka ibibazo byayo ku gihugu cy’u Rwanda nk’uko imaze kubigira umuco.
Post comments (0)