Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko umwanzurowa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wo gukura igihugu cye muri gahunda ya AGOA, ijyanye n’ubufatanye hagati ya Amerika, n’ibihugu byo muri Afurika, ntacyo uzahindura.
Perezida Museveni mu cyumweru gishize nibwo yavuze ko Abanya-Uganda batakangwa no kuba Leta ya Amerika yarafashe umwanzuro wo gukura igihugu cyabo ku rutonde rw’ibihugu bikura inyungu muri AGOA.
Iyo gahunda igenewe koroshya ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika. Museveni yavuze ko bamwe mu banyamahanga, batekereza ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera imbere bidafashijwe. Perezida Museveni yavuze ko Uganda ifite ubushobozi bwo kugera ku iterambere ntawe iteze amaboko.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aherutse gutangaza ko yakuye Uganda, Santrafrika, Gabon na Niger ku rutonde rw’ibihugu bikura inyungu muri gahunda ya AGOA, kuva muri Mutarama umwaka utaha wa 2024.
Perezida Biden yatangaje ko Uganda yakuwe kuri urwo rutonde kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu. Muri Gicurasi uyu mwaka, Leta ya Uganda yemeje rimwe mu mategeko rikumira abaryamana bahuje ibitsina.
Ghunda ya AGOA, yatangijwe mu 2000, aho yemerera ibicuruzwa bivuye mu bibugu byo muri Afurika byujuje ibisabwa kwinjira ku masoko ya Amerika bidatanze imisoro.
Mu 2022, Uganda yohereje muri Amerika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 10.6 mu madolari, hisunzwe iyi gahunda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ms. Rabab Fatima, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa n’ubuvugizi ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja. Abayobozi bombi baganiriye ku nama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye y’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere iteganyijwe kuzabera i Kigali. Muri Kamena 2024, u Rwanda ruzakira inama ya gatatu y’Umuryango w’Abibumbye y’ibihugu bidakora ku […]
Post comments (0)