Amahoteli y’i Rubavu yagizweho ingaruka n’intambara ibera muri Congo
Abikorera mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo, batangaza ko umutekano mucye ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa byabo, harimo kugabanuka kw’ababagenderera no kongera ibirarane muri Banki bafitemo inguzanyo. Amahoteli y’i Rubavu yagizweho ingaruka n’intambara ibera muri Congo Mu bihe bitandukanye hagiye hagaragara abasuye Akarere ka Rubavu babuze amacumbi kubera ubwinshi bw’abahagenda, ubu abafite ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira abagana aka Karere, baravuga ko bari […]