Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare

todayNovember 15, 2023

Background
share close

Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023 yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare.

Ni inama yitabiriwe n’abasirikari bakuru bakiri mu nshingano n’abasezerewe, baturutse mu nzego zitandukanye z’umutekano, zirimo Ingabo z’Igihugu (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP) Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, dukesha iyi nkuru, ntibyahise bitangaza ibyaganiriweho muri iyi nama.

Iyi nama ibaye mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kwiyongera ibikorwa by’umutekano muke, bishingiye ku ntambara ihanganishije Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR bafatanyije kurwanya umutwe wa M23.

Ni intambara isatira Umujyi wa Goma. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aherutse kugaragaza ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere no kurinda abaturage bayo bicwa, abandi bakabuzwa amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ahubwo igakomeza kubigereka ku Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: Abantu 22 baguye mu mpanuka y’imodoka

Muri Zimbabwe, polisi yatangaje ko impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa minibisi yahitanye abantu 22 ikomerekeramo babiri. Polisi yasobanuye ko ibyo byabaye nyuma y’uko iyo minibisi igonganye n’ikamyo ku muhanda w’imodoka zihuta uhuza Zimbabwe n’umupaka w’Afurika y’epfo. Iyo mpanuka yahitanye abo bantu ku muhanda Bulawayo-Beitbridge, iravugwamo tagixi yo mu bwoko bwa minibisi yari itwaye abagenzi 21 n’ikamyo yarimo umuntu umwe. Polisi yabivuze ku rubuga X rwahoze rwitwa Twitter. Ntibyahise […]

todayNovember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%