Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023, ubwo yari mu rukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, ku bujurire bw’icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Yaje mu modoka y’igororero isanzwe itwara imfungwa n’abagororwa. Nk’uko byagenze mbere, nta muntu wari wemerewe kwinjirana igikoresho cy’ikoranabuhanga uretse abafite inyungu mu rubanza (abunganizi n’abashinjacyaha).
Umutekano wari ucunzwe cyane n’abacungagereza ku buryo nabwo byagoye abanyamakuru kumufotora asohoka mu rukiko kuko yinjiye kare batarahagera, ndetse icyumba yari arimo gihita kizengurukwa n’abashinzwe umutekano.
Abitabiriye iburanisha bagera kuri 30 harimo abo mu muryango we, abamwishingira ndetse n’abandi baturage. Gusa bari batuje cyane nubwo bahuzaga amaso na we ukabona ko bagize ikiniga ku maso.
Mu mpamvu zagendeweho urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rufata icyemezo cy’uko aburana afunze harimo kuba aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa bitewe n’uko ari umuntu wabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru ndetse akanayobora Urwego rwa Polisi kandi afite n’ubunararibonye mu kuyobora iperereza kandi akaba ari n’umunyagitinyiro.
Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta gaciro bifite kuko no mu igororero bavura, byongeye umugororwa akaba ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.
Ikindi ni uko urukiko rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kubera ko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nka we ku buryo atabangamira iperereza.
Hejuru y’ibyo ni uko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Igihugu.
Naho kuba yarahuriye kuri EPIC Hotel na Karinganire, ngo ntiyaje ku butumire bwe ahubwo yaje ahamusanga amubwira ko yapfushije sebukwe kandi ngo yamusanganye n’umuntu ari we Col (Rtd) Masumbuko bityo na we akaba akwiye kubazwa hakamenyekana ibyo baganiriye aho kugendera ku mvugo za Karinganire.
CG (Rtd) Gasana, yaje mu rukiko afite abamwunganira batatu, bitandukanye na mbere ubwo yari afite babiri.
Abunganizi be bavuze ko kuba urukiko rwarashingiye ku byagaragaye mu isambu ya Gasana bigafatwa nk’impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha atari byo kuko ubwe adahakana ko hari imirimo yakorewemo ahubwo avuga ko bitakozwe mu nyungu ze bwite kuko zari iza rwiyemezamirimo washakaga kwegera ipoto y’amashanyarazi yakamufashije kuzamura amazi mu butaka.
Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n’umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.
Nanone kandi ngo kuba ashinjwa gukora ubuvugizi ari uko yamaze guhabwa amazi mu isambu ye nk’ikiguzi atari ukuri kuko imirimo yo gushakisha amazi yatangiye mu kwezi kwa Kamena kandi ubuvugizi bwaratangiye muri Gicurasi 2023.
Kuba hari abaturage bavuze ko uwo mushinga wo kubaha amazi yo kuhira batawuzi ngo ntibikwiye gufatwa nk’impamvu ituma CG (Rtd) Gasana akekwaho icyaha kuko kubimenya nyuma na byo byaba uburyo bwiza bw’ubukangurambaga n’ubwo bo bari babizi ahubwo yenda haba harabaye ikosa ry’Umukuru w’Umudugudu wanditse abagenerwabikorwa bamwe atabanje kubibabwira.
Naho ku buvugizi yakoze, ngo ntibikwiye kwitiranywa no kwaka ruswa kuko yabukoze mbere y’uko imirimo yo gushaka amazi mu isambu ye itangira, byongeye bukaba bwari bwaratangiye gukorwa n’abamubanjirije guhera mu 2016.
Nanone ngo mu batangabuhamya babajijwe nta n’umwe wavuze ko adakeneye amazi cyangwa ngo avuge ko azi akaryo (deal) iri hagati ya Gasana na Karinganire.
Ikindi ni uko ngo urukiko rwivuguruje nk’aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y’amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.
Muri Burukina Faso, abantu 15 biganjemo abasivili, biciwe mu bitero by’abarwanyi ba kiyisilamu, byabereye icyarimwe mu mpera z’icyumweru, mu burasirazuba bw’igihugu. Amakuru aturuka muri ako karere no mu bashinzwe umutekano, avuga ko izi ntagondwa zishe abantu 15 barimo abasirikare batatu kuwa gatandatu. Ni mu bitero byakorewe igihe kimwe, mu mujyi wa Diapaga w’intara ya Tapoa, mu burasirazuba bwa Burukina Faso. Kondia Pierre Yonli, umuvugizi w’umuryango wa sosiyete sivili muri ako […]
Post comments (0)