Repubulika ya Congo yatangaje icyunamo mu gihugu cyose cyo kunamira no kwibuka abantu baguye mu mubyigano w’abifuzaga kujya mu gisirikare, wahitanye abantu 31 ku wa mbere.
Leta ya Congo yabitanganje ku wa gatatu, ndetse itangaza ko igiye kwita ku bantu barenga 145 bakomerekeye muri uwo mubyigano.
Itsinda ryashinzwe gukurikiranira hafi iby’icyo kibazo riyobowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryatangaje ko leta izakora ibikorwa byose bijyanye no gushyingura abaguye muri uwo mubyigano.
Hatangajwe kandi ko iperereza ryatangiye kugira hamanyekane icyateye uwo mubyigano waguyemo abantu. Igisirikare cya Congo nacyo cyatangaje ko ibikorwa byo kwandikisha abantu bashya bashaka kujya mu gisirikare cyahagaritswe, kuva ku wa mbere, y’iyo mibyigano.
Brandon Tsetou, umwe mu basore bari baje kwiyandikisha akarusimbuka yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika AP ko abari bateguye icyo gikorwa bari batangaje ko ku wambere wari umunsi wa nyuma wo kwiyandiksha, bikaba intandaro yatumye benshi babyiganira kwiyandikisha kuko bari bizeye ko aribwo bari bwandikwe.
Ibyo bibabaye mugihe banki y’isi igaragaza ko abaturage ba Congo bangana na 42% badafite akazi. Nyamara nubwo urugero rw’ubushomeri buri hejuru cyane, Congo ni igihugu gifite ubutunzi bwinshi mu butaka bwacyo, ariko kikaba gifite abaturage bagera kuri miliyoni 6 bageramiwe n’ubukene. Muri Congo kandi, abantu bangana na 15% hagati mu gihugu, ni bo bonyine bafite amashanyarazi.
Post comments (0)