Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Umusore aravugwaho kwiyita umukobwa agamije gusaba akazi

todayNovember 24, 2023

Background
share close

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore ngo yagerageje kwiyoberanya yiyita umukobwa, agenda mu ngo asaba akazi ko kurera abana, ariko abarimo gucunga umutekano baza gutahura ko ari umuhungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Mukeshimana Odette, yabwiye Kigali Today ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, zimubaza impamvu agenda akomanga kuri buri rugo asaba akazi ntiyabasobanurira impamvu yabyo nibwo baje kwitegereza babona asa n’abahungu.

Ati “Nyuma yo kubona ko yiyoberanyije, bamubajije aho aturuka avuga ko yari avuye mu Karere ka Gicumbi azanywe n’umuntu wari uje kumushakira akazi, ageze mu Mujyi wa Kigali amutwara igikapu yari afite ndetse n’amafaranga”.

Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yari yambaye imyambaro y’abakobwa, anifubitse ndetse afite n’isakoshi ku buryo utatahura ko ari umusore.

Muri iyo sakoshi bamusanganye amafoto menshi y’abantu batandukanye akavuga ko ari abo mu muryango we.

Ati “Twaramwitegereje mu maso tubona ni umuhungu wambaye nk’abakobwa ariko dukomeje kumuganiriza atwemera ko ari umuhungu atari umukobwa, tumubajije impamvu yiyoberanya yatubwiye ko ari uko yashakaga akazi ko kurera abana”.

Gitifu Mukeshimana avuga ko uyu musore yaje kubaha numero y’umuntu ababwira ko ari mwene wabo baramuhamagara ababwira amakuru ko ari umuturanyi we ndetse ko uyu musore asanzwe agaragara mu bikorwa by’ubujura.

Indi ngeso uwo muturanyi we amuziho yabwiye abo bayobozi ngo ni uko uwo musore asanzwe azana urubyiruko kurushakira akazi muri Kigali noneho yabageza mu mujyi akabambura ibyo bafite agahita yigendera ntibongere kumubona.

Uyu musore inzego z’ibanze zamushyikirije Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga kugira ngo bamubaze icyamuteye kwiyoberanya ndetse akabeshya ko ari umukobwa kandi ari umuhungu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 100Frw y’amiganano

Ku wa Kane tariki ya 22 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Gasabo, umugabo w’imyaka 47 y’amavuko, wafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 100 yageragezaga kugenda akwirakwiza mu baturage.  Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafatiwe mu mudugudu wa Runyonza, akagari ka Kibenga mu murenge wa Ndera, aho yari amaze gutanga amwe muri yo bagasanga ari amiganano. Yagize ati: […]

todayNovember 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%