Inkuru Nyamukuru

Abatojwe na RDF binjiye mu ngabo za Santarafurika

todayNovember 25, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika arashimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda ku muhate bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye.

Abahawe imyitozo na RDF bari mu myiyereko

Ibi Perezida Faustin-Archange Touadéra yabitangarije I Bangui tariki 24 Ugushyingo 2023 nyuma yo kuyobora umuhango wo gusoza amasomo ya Gisirikare yahawe abasore n’inkumi bagera kuri 512 binjiye mu ngabo z’igihugu za Santarafurika (FACA).

Perezida Touadéra yagize ati; “Murabizi ko twahuye n’ibizazane byinshi. Kugira ngo tuve muri ibi bibazo by’umutekano mucye, twagiranye amasezerano hagati yacu n’u Rwanda kugira ngo batange amahugurwa ku ngabo zacu.”

Perezida wa Santarafurika arihera ijisho imyitozo yahawe abasirikare bashya

Aba basirikare bashya binjiye mu ngabo z’igihugu batojwe n’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye, hari muri 2019.

Perezida wa Santarafurika avuga ko amahugurwa nk’aya ya Gisirikare ari ikimenyetso kigaragaza umusaruro utangiye kuva mu masezerano y’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi mu bya Gisirkare.

“Nifuje gushimira Perezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda baje hano kudufasha kuva muri ibi bizazane. Mboneyeho kandi gushimira Ingabo za Santarafurika zatangiye kuzamura urwego. Icyo nababwira ni uko nezerewe kuko nabonye ko batojwe neza. Nizeye ko amahugurwa nk’aya azahabwa n’urundi rubyiruko mu rwego rwo kuzamura urwego rw’abasirikare bacu.”

Mu muhango wo gusoza aya masomo, abasore n’inkumi binjiye muri FACA, berekanye ubumenyi bungutse mu bijyanye n’umwuga wa Gisirakare. Babanje kwiyereka mu karasisi kashimishije abaturage benshi bari bitabiriye uyu muhango kuri Stade ya Camp Kassai.

Nyuma habayeho imyiyereko mu bijyanye no guhangana n’umwanzi hakoreshejwe imbaraga z’umubiri ndetse n’izibikoresho bya Gisirikare, aho berekanye ubuhanga mu kurasa no kudahusha.

Igihugu cya Santarafurika cyahuye n’ibibazo by’intambara mu bihe bitandukanye ariko biza kuba bibi cyane muri 2013 ubwo inyeshyamba z’Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse uwahoze ayobora iki gihugu Francois Bozize.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kicukiro: Umusore aravugwaho kwiyita umukobwa agamije gusaba akazi

Umusore w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gicumbi, yafatiwe mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uyu musore ngo yagerageje kwiyoberanya yiyita umukobwa, agenda mu ngo asaba akazi ko kurera abana, ariko abarimo gucunga umutekano baza gutahura ko ari umuhungu. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashashi, Mukeshimana Odette, yabwiye Kigali Today ko uyu musore yafashwe n’inzego z’umutekano […]

todayNovember 24, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%