Inkuru Nyamukuru

Oscar Pistorius agiye kurekurwa

todayNovember 25, 2023

Background
share close

Umunya-Afurika y’Epfo, Oscar Pistorius wamamaye cyane mu kwiruka asiganwa ku maguru mu mikino ya Olympic y’abafite ubumuga agiye kurekurwa nyuama y’imyaka 10 afungiwe icyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga.

Ku wa gatanu urukiko rwemeje ko azarekurwa ku ya 5 Mutarama umwaka utaha, ariko akazabanza kugira ibintu bimwe na bimwe asabwa.

Oscar Pistorious yatawe muri yombi mu 2014 ku byaha yashinjwaga byo kwica umukobwa bakundanaga, Reeva Steenkamp, amwitiranyije n’umujura ubwo hari ku musi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin.

Pistorius, mu 20214 urukiko rukuru rwari rwamukatiye igihano cy’imyaka itanu, gusa icyo gihano cyaje kujuririrwa ndetse mu 2016 akatirwa imyaka itandatu nyuma yo guhamwa ko icyo cyaha yagikoze koko nubwo yaburanye ahakana ko yabgikoze ku bushake.

Mu 2017, Urukiko rw’ubujurire rwajuririye uwo mwanzuro ndetse hasubirwamo urubanza, aribwo Pistorius yakatirwaga imyaka 13 n’amezi atanu.

Biteganyijwe ko naramuka arekuwe, atazigera asohoka mu mujyi wa Pretoria atabanje gusaba uburenganzira ubuyobozi, ndetse akazajya anahabwa inyigisho zirimo izijyanye n’imibanire.

Mu 2012 Pistorius yabaye umuntu ufite ubumuga bw’ingingo witabiriye imikino Olempike mu Bwongereza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatesheje agaciro ikirego cy’Abashumba 6 barega Apotre Gitwaza

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’abashumba batandatu bifuzaga ko Apotre Paul Gitwaza watangije itorero, Zion Temple, yirukanwa ku buyobozi bwaryo. Abo bashumba bavugaga ko bari mu bashinze iryo torero basabaga urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye. Icyemezo cy’urukiko cyasomwe abaregwa n’abarega nta n'umwe uri mu rukiko. Ni nako kandi byari bimeze ubwo bitabaga urukiko […]

todayNovember 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%