Inkuru Nyamukuru

Umujyi wa Kigali niwo uza kwisonga mu kwibasirwa n’inkongi

todayNovember 25, 2023

Background
share close

Inkongi z’umuriro zigera kuri 226 zabaruwe mu gihugu hose, kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, aho inyinshi muri zo zibasiye umujyi wa Kigali ku kigereranyo cya 64%.

Intara y’Iburasirazuba ni yo iza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w’inkongi ku kigereranyo cya 17% mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo ari ho hagaragaye umubare muto w’inkongi ku kigereranyo cya 4.4%.

Mu kwezi kwa Kanama ugereranyije n’andi mezi, niho hagaragaye umubare munini w’impanuka zaturutse ku nkongi z’umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke ari muri Werurwe, ahagaragaye inkongi 12.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (FRB) yabitangarije mu gikorwa cyo kongera gusubukura ubukangurambaga bwo gukumira inkongi z’umuriro, abantu bibutswa gufata ingamba zo kwirinda uburangare n’indi myitwarire ishobora guteza inkongi.

Ni mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 24 Ugushyingo 2023, aya mahugurwa yatanzwe ku bakozi ba Eco Air Hotel iherereye mu Karere ka Gasabo

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi  rishinzwe kurwanya inkongi n’Ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira avuga ko guhugura abaturage kwirinda impanuka byagabanyije impanuka muri uyu mwaka.

 Yagize ati: “Muri rusange inkongi zaragabanutse ugereranyije no mu myaka yabanje ahanini bitewe na gahunda y’amahugurwa tugenda tugeza ku byiciro bitandukanye by’abaturage, tugenda dusanga aho bakunze guhurira ari benshi no mu bigo bakoreramo, bikanagendana no gusuzuma ko ibisabwa mu gukumira no kurwanya inkongi byitabwaho, aho bitari bakagirwa inama yo kubyuzuza.”  

 “Ikindi kandi ni uko abahabwa ibyangombwa byo kubaka basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda inkongi, ibyo bigatanga icyizere ku mutekano w’inyubako ubwazo ndetse no ku baturage.”

ACP Gatambira yagaragaje ko n’ubwo hafatwa ingamba zo gukumira ibyateza inkongi, hari imyitwarire y’abantu ikomeje kuba intandaro y’inkongi z’umuriro.

Ati: “Impanuka nyinshi z’umuriro ziterwa n’abantu bagenda bashyira umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo bikozwe n’abatabifitiye ubumenyi, gukoresha insinga zitujuje ubuziranenge, ahandi ugasanga nk’inzu yo guturamo ikorerwamo ubucuruzi ndetse ugasanga bacometse ibikoresho by’amashanyarazi  byinshi ahantu hadafite ubushobozi bwo kubirahurira, uburangare mu gukoresha gazi zifashishwa mu guteka n’ibindi.”

“Niyo mpamvu twahagurukiye gukangurira abantu benshi kwirinda impanuka binyujijwe mu mahugrwa abafasha kuzamura ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi hagamijwe kugabanya ibihombo ziteza, kwangirika kw’ibikorwaremezo rimwe na rimwe n’abantu bakahatakariza ubuzima.

Mu mezi abiri ari imbere, ubukangurambaga n’ubugenzuzi bw’ingamba zo gukumira inkongi bizakomeza mu mashuri, ibigo byakira abashyitsi nk’amahoteri n’ibigo nderabuzima, ibigo bya Leta, ibyigenga n’iby’ubucuruzi, muri za Gare n’amasoko, n’ibindi.

Amahugurwa azagezwa ku byiciro bitandukanye by’abaturage hibandwa ku bumenyi bw’ibanze burimo imiterere y’umuriro n’ibiwugize, ibitera inkongi, hamwe n’ingamba zo gukumira inkongi, kugira ngo babashe kuzikumira no gutanga ubutabazi bw’ibanze igihe zibaye bakoresheje ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi birimo ibizimyamuriro, igitambaro gitose, umucanga n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda bakorera muri Santarafurika bavuga ko hariyo amahirwe menshi y’ishoramari

Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo. Abanyarwanda batangiye gukorera muri Santarafurika bagaragaza ko hariyo amahirwe y’ishoramari, ariko ko bisaba kubanza kwiga neza umushinga Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Santarafurika mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu 2014, […]

todayNovember 25, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%