Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali rwatesheje agaciro ikirego cyatanzwe n’abashumba batandatu bifuzaga ko Apotre Paul Gitwaza watangije itorero, Zion Temple, yirukanwa ku buyobozi bwaryo.
Abo bashumba bavugaga ko bari mu bashinze iryo torero basabaga urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe abaregwa n’abarega nta n’umwe uri mu rukiko. Ni nako kandi byari bimeze ubwo bitabaga urukiko bwa mbere mu ntangiriro z’Ugushyingo kuko yaba abaregwa ndetse n’abarega nta n’umwe wagaragaye ku rukiko, usibye abunganizi babo.
Urukiko rwafashe umwanzuro ku nzitizi yari yagaragajwe n’abahagarariye abaregwa ari bo Apotre Paul Gitwaza n’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, RGB.
Abunganira abaregwa bavuze ko abo bashumba batandatu bari inyuma y’icyo kirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere ya Zion Temple uyoborwa na Apotre Paul Gitwaza, kandi akaba atari we watanze ikirego.
Abo, bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo, kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Apotre Gitwaza.
Abunganira Apotre Gitwaza bumvikanishije ko ari we muyobozi wemewe. Bavuze kandi ko abatanze ikirego batabanje kwiyambaza urwego ruri hejuru y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, nk’uko amategeko abiteganya. Izi nzitizi ni zo umucamanza yagendeyeho muri uru rubanza rwo ku wa gatanu, maze urukiko rufata umwanzuro uvuga ko ikirego cyatanzwe n’abo bashumba batandatu giteshejwe agaciro.
Umwe mu bahagarariye abarega yavuze ko batarasobanukirwa neza umwanzuro w’urukiko, kuko ko usibye kwandika gusa ko ikirego cyitakiriwe, bataramenya niba inzitizi zose zatanzwe n’uruhande rw’abaregwa ari bo Apotre Gitwaza Paul na RGB zose zemewe n’urukiko.
Uyu munyamategeko kandi yasobanuye ko hari inzitizi zatanzwe zitari koroha gushyirwa mu bikorwa. Muri zo, harimo nk’aho ko abunganira Paul Gitwaza bavugaga ko mbere y’uko aba bapasteri barega, bagombaga kubanza kubigeza ku zindi nzego mbere y’uko bajya mu nkiko.
Uyu munyamategeko yavuze ko ibi bitari gushoboka kuko batari kujya muri RGB isanzwe ifite mu nshingano kugenzura amatorero, kuko ari yo yabangamiye umwanzuro wo kwirukana Apotre Paul Gitwaza, bityo nayo ikaba iregwa.
Umunyamategeko wunganira abarega yasobanuye ko kugeza ubu barindiriye kubanza kubona kopi y’urubanza, bakamenya niba bazajurira cyangwa se bazatanga ikindi kirego.
Intandaro yatumye aba bashumba batandatu bo mu Itorero, Zion Temple, bagana inkiko, yatangiye muri Gashyantare umwaka ushize ubwo bafataga umwanzuro wo kwishyira hamwe bakandikira Apotre Paul Gitwaza watangje iryo torero, bamumenyesha ko akuwe ku mwanya wo kuriyobora.
Mu mpamvu zatanzwe, abo bashumba bagaragaza ko Apotre Paul Gitwaza afata imyanzuro ku giti cye. Icyifuzo cyo kwirukana Apotre Gitwaza ariko nticyashyizwe mu bikorwa nk’uko byifuzwaga, kuko urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, rwavuze ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda. Yagize ati, “ Murabizi ko Repubulika ya Santarafurika yanyuze mu bihe bigoye kandi turatekereza ko amahugurwa yatanzwe mu minsi ishize, ari ingenzi ku ngabo zacu n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kububakira ubushobozi. Haracyari ibibazo,kandi kubisohokamo, […]
Post comments (0)