Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ikirango kizajya kigaragaza ubukerarugendo i Rubavu
Ikirango kibonekamo izuba, amazi n’ikipe y’ubwato butatu nicyo kizajya kigaragaza Rubavu Nziza, Rubavu ifite byinshi bikwiye gusurwa n’abasura aka karere harimo amazi y’ikiyaga cya Kivu, umucanga ku nkengero z’ikiyaga, amahoteri ku nknegero z’ikiyaga, ubucukuzi bwa gazi methane ibyazwa amashanyarazi, uruganda rukora inzoga benshi bakurwa za Bralirwa, imisozi yo kuzamuka hamwe no gusura imipaka ihuza Goma na Gisenyi.
Hari gusura ubworozi mu nzuri za Gishwati hamwe n’imikino ijyanye n’inka no kwiga umuco wo kwinikiza.
Hari ibikorwa bigaragaza amateka yo hambere nko kumeny ahahoze hatuye uwari umutware w’Ubugoyi Kamuzinzi intare y’akanwa, urwibutso rw’intambara ya mbere y’isi yose, ahari irimbi ry’abasirikare bayiguyemo winjira mu mujyi wa Gisenyi, aho abasikare b’abadage bakoreraga imyitozo ku musozi wa Rubavu.
Mu Rwanda habarirwa ubuvumo (inzira zo munsi y’ubutaka) burenga 50, harimo 12 buboneka muri Musanze mu gihe hari ubundi bwinshi butaramenyekana umubare buboneka mu karere ka Rubavu hamenyekane aho ziva naho zijya kandi nazo zishobora gukurura abazikunda.
Uretse ubuvumo benshi batazi byinshi kuribwo, Akarere ka Rubavu niko gafite umusozi wambere muremure mu Rwanda mu ruhererekane rw’imisozi y’isunzi ya Congo nili uzwi nka Muhungwe ubu ukorerwaho ubukerarugendo bwo kuwuzamuka.
Ubuyobozi bwahagurukiye kumenyeskanisha ibyiza bitatse Rubavu
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahisemo ikirango cya Rubavu Nziza kugira ngo gikoreshwe kumenyekana ibyiza biboneka muri aka Karere ndetse barusheho guha ikaze buri wese mu gusobanura Akarere ka Rubavu gafite byinshi byo gusura.
Umuyobopzi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu Nzabonimpa deogratias avug ako ibi birango bizafasha abasura akarere kugira byinshi basura kandi bakunda harimo, ibibera mu mazi, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, n’izosi igize aka Karere.
Agira ati « Turifuza ko abantu bamenya Akarere kacu gafatwa nk’irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo, kandi abadusuye bakabona byinshi bibashimisha birimo umuco no kunezerwa. »
Bimwe avuga ko bagiye guteza imbere bashaka ko abasura akarere batangira gutecyereza birimo kwiga gukama (kwinikiza) no kumasha, kurira imisozi kubakunda kuyizamuka harimo Muhungwe, umusozi wa Rubavu uzengurutswe n’ imihanda ya kaburimbo kandi bigafasha n’abakora sport kuko uzengurutswe na kaburimbo n’amatara ku mihanda.
Nzabonimpa avuga ko Akarere ka Rubavu kifuza kujya kakira inama zikomeye nkuko zibera mu mujyi wa Kigali ndetse bikaba byafasha abazitabira kuruhuka no kwishimira ibyiza bigize aka karere gafite amahoteri agera kuri 30 ashobora kwakira abantu amagana.
« Rubavu nziza izafasha kumenyekanisha Rubavu ahakorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka, gusa izafasha n’abahasura kuruhukira ku nkengero z’ikiyaga. »
Guverineri Dushimimana Lambert ashimira Akarere ka Rubavu katangiye kugaragaza ibyiza bigatatse, avuga ko hakwiyeho kumenyekanisha ibyiza biboneka mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba.
Agira ati « ubuyobozi bwifuza abafatanyabikorwa bavumbura ibyiza bihari kandi bikamenyekana, nubwo hari ibihari ariko hari ibinid byinshi bitaramenyekana kandi byagaragazwa bigakundwa. Turifuza ko abafatanyabikorwa bafite bateza imbere ibihari mu gukurura ba mukerarugendo. »
Akomeza agira ati « icyo twifiza ni uguteza imbere ubukerarugendo, ikindi gisigaye ni ukubimenyekanisha kuko hari ibitazwi haba mu mazi n’imusozi. »
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bwamaze kubona rwiyemezamirimo uzajya acunga inkengero z’ikiyaga cya Kivu kandi hakongerwa ibindi bikorwa bifasha abahasura kwisanzura harimo ahakorerwa ibirori, ahabera imyidagaduro naho abana bashobora gukinira.
Cyakora ubuyobozi buvuga ko nubwo hazagirwa heza ndetse hakongerwa ibikorwa hari serivisi zizishyurwa ariko bigatuma abahaga bisanzura ndetse hakongerwa n’umutekano.
Post comments (0)