Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.
Maj Gen Vincent Nyakarundi yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal, Mbaye Cissé
Ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda RDF, yabitangaje.
Maj Gen Vincent Nyakarundi, ni umwe mu bari mu itsinda ryitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano muri Afurika yaberaga I Dakar muri Senegal.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yavuze ko iyi nama mpuzamahanga ya Dakar y’amahoro n’umutekano muri Afurika, yabate n’umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF na SAF.
Ku ruhande rw’iyi nama kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe nawe yahuye na Hon. El Hadji Omar Youm, Minisitiri w’Ingabo wa Senegal.
Mu biganiro bagiranye byibanze ku gukomeza gushimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal.
Iyi nama yasojwe ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo, ku nsangamatsiko igira iti: Ubushobozi bwa Afurika n’ibisubizo by’ibibazo byugarije umutekano no guhungabana kw’inzego.”
Abayobozi b’Ingabo baganiriye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi
Yari yitabiriwe n’abagera kuri 400 baturutse hirya no hino kugirango baganire ku bibazo bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika harimo n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bikomeje kwiyongera byumwihariko muri Afurika y’Iburengerazuba.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo yakiriye Nyakubahwa Muhamma B.S. Jallow, Visi Perezida akaba na Minisitiri w'Intebe wa Gambiya n’intumwa ayoboye. Minisitiri Dr Ngirente aganira na visi Perezida wa Gambia B. S Jallow Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gusangira ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere n’ihuzabikorwa, nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje. U Rwanda na Gambia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi, aho muri Kamena […]
Post comments (0)