Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yagize Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya.
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga si ubwa mbere ahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko kuva muri 2014 kugera 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.
Undi wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ni Marie Grace Nishimwe wasimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.
Marie Grace Nishimwe wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi akaba anafite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.
Marie Grace Nishimwe yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka
Iyi nama kandi yemeje iteka rya Perezida ryerekeye uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite akorwa.
Yemeje iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’imikoreshereshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, n’uturemangingo mu buvuzi no mu bushakashatsi.
Yemeje kandi Madamu Janet Mwawasi Oben kuba Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda afite icyicaro i Kigali, na Mauro Massoni kuba Ambasaderi w’u Butariyani mu Rwanda afite icyicaro i Kampala hamwe na Michael J.H. Rummelhoff uzahagarararira inyungu z’u Rwanda mu Bwami bwa Norvège.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1886 tw’urumogi. Rwafatiwe mu murima we aho yari yararuhishe mu mudugudu wa Kabagina, akagari ka Nkusi mu murenge wa Jali, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of […]
Post comments (0)