Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu masengesho y’abayobozi ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabereye i Kigali.
Aya masengesho yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame yarimo abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.
Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba atanga umusaruro ufatika kuko yitabitrwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye nk’uko Dr. Birahira Williams umwe mu bayobozi b’uyu muryango yabitangaje.
Ati “ Kubw’uyu munsi twaje tuje kuganira ku buzima bushingiye ku mahame y’Imana tukibukiranya no guhora dushima ubuzima bwacu bwa buri munsi tukamenya uko duhagaze ubu ngubu ndetse tukanategura uko duhagaze ejo hazaza hacu hashingiye ku Mana. Tuziko ko umuntu ashobora gukora amakosa ejo agahindukira akavuga ati nange nkwiriye kugenda uko Imana ishaka imikorereye igahinduka kandi ikagaragarira abaturage bose”.
Inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren nk’umwigisha mukuru muri aya masengesho yasabye abayobozi kugira umwete wo kwita ku bandi no gukoresha impano bafite mu kuba igisubizo kubo bashinzwe kureberera.
Ati “ Ese icyo wahawe ugikoresha ute? Imana ntizakubaza ibyo yahaye abandi, niyo mpmvu udakwiye kugira ishyari ku bintu utahawe kuko Imana ntizagucira urubanza ku bintu itaguhaye ahubwo izakubaza ibyari mu nshingano zawe uwo uriwe, ububasha ufite ubutunzi kandi buri wese hano arabifite isengesho ryanjye ninongera kubabona nuko buri wese yatekereza uko akoresha ubushobozi yahawe”.
Umuvugabutumwa, Pst. Andy Wood ukorana na Pastor Rick Warren nk’uzamusimbura mu mirimo ye y’ivugabutumwa yashimye Imana ko irimo gukoresha abanyarwanda ibitangaza, ibi akabihera ku rugendo bamaze kugenda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba abayobozi kwigirira icyizere cyo gukora ibirenze ibyo bakora kuko Imana ifite ububasha bwo kubakoresha ibikomeye.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Pasiteri Rick Warren, wabaye inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda mu byiza no mu bibi.
Ati “Ku nshuti yacu Pasiteri Rick, watubereye uw’agaciro n’ingirakamaro, wahagararanye natwe mu bibazo n’ibigeragezo bigaragara n’ibitagaragara, mu mbogamizi n’intsinzi. Sinshidikanya ko wishimira intambwe dukomeje gutera nk’uko natwe tuyishimiye.”
Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye avuga ko “Twunze ubumwe mu kwizera, ku bw’urukundo rw’Imana n’ibyo yaremye byose. Abagiriwe ubuntu bwo kugira urubuga rwo guharanira impinduka bagomba kubikora, imibereho myiza y’abandi, ni inshingano zacu.”
Amasengesho nk’aya ahuza abayobozi mu nzego zitandukanye aba buri mwaka ubu akaba abaye ku nshuro ya 29, amasengesho y’uyu mwaka akaba yari afite intego yo kugira indagaciro z’ubumana mu miyoborere.
Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/12/2023 kugeza ku Cyumweru 03/12/2023, mu Karere ka Huye harabera igikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya mbere “National Talent Day”. Abana bafite impano mu mikino itandukanye bagiye guhembwa ar nako zikomeza gukurikiranwa Iki gikorwa kigamije gufasha abana b’abahungu n’abakobwa batoranyijwe muri gahunda ya Isonga Program, urubuga rwo kugaragazaho no gukuza impano muri Siporo ndetse no gushimira/guhemba abahize abandi by’umwihariko mu mikino ya Football, Volleyball, […]
Post comments (0)