Icyegeranyo ngarukamwaka cya 2023 cy’Umuryango Transparency International Rwanda, kigaragaza ko mu nzego z’Abikorera, mu Rwego Ngenzuramikorere(RURA) no mu Bayobozi b’Amashuri ya Leta, harimo abamunzwe na ruswa ku rugero rurusha abandi mu Rwanda.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko abikorera bakira bakanatanga ruswa mu mirimo itandukanye y’ubucuruzi, muri RURA bakaba barayakiriye mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, mu gihe abayobozi b’amashuri bo ngo bakira ruswa mu kugemurirwa ibiribwa by’abana.
Inzego z’Abikorera zihariye 15.6%, cyane cyane bakayitanga mu bwubatsi, RURA yihariye 13.8%, Polisi ikaza ku mwanya wa gatatu ku kigero cya 11.02%.
Amashuri yisumbuye aza ku mwanya wa gatanu, akaba ari ku kigereranyo cya 8.6% mu gihe abanza aza ku mwanya wa karindwi ku kigereranyo cya 7.4% kubera itangwa ry’amasoko y’ibiribwa.
N’ubwo izo nzego ziza mu myanya ya mbere, hari izindi zirimo ruswa itari nyinshi ariko harimo abantu bake bakira amafaranga ya ruswa menshi (agatubutse).
Mu Bugenzacyaha harimo 16 bakiriye ruswa irenga miliyoni 4 n’ibihumbi 527Frw muri uyu mwaka wa 2023, mu gihe abacamanza 6 na bo ngo bakiriye ruswa irenga ibihumbi 920Frw.
Muri rusange ruswa yakiriwe muri uyu mwaka wa 2023 kugera mu kwezi kwa Nzeri ubwo iyi nyigo yakorwaga, ngo irarenga miliyoni 22 n’ibihumbi 814Frw.
Icyo inzego zibivugaho
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International mu Rwanda, Apollinaire Mupiganyi agira ati “Nta kwitera ijeke, ruswa mu Gihugu cyacu irahari, 22% bavuga ko basabwe cyangwa batanze ruswa.”
Mupiganyi ati “Aba bantu iyo ubahuje na miliyoni 6 zirenga z’Abanyarwanda bakagombye kuba bahura na ruswa, iyo mibare irazamuka ikagera no kuri miliyoni imwe irenga y’abahuye na ruswa, ruswa irahari ntabwo turimo tuvuga ngo yaragabanutse.”
Umuyobozi muri Polisi ukuriye Ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’Ubugenzuzi, ACP Emmanuel Karasi, avuga ko nta gutandukanya umupolisi wakiriye ruswa n’umuntu wateye igisasu ahantu akica abaturage, kuko ngo atabasha kugenzura abinjirana ibintu bibi mu Gihugu.
ACP Karasi avuga ko hashyizweho ingamba zo kugenzura abapolisi barya ruswa, harimo na ’camera’ ubwabo baba bafite ku myenda, aho agira ati “Iyo camera iba igenzurirwa ahantu, ku buryo icyo ukora barakibona, iyo uyizimije barabibona, n’ibyo uvuga birumvikana.”
Polisi y’Igihugu, cyane cyane abafite aho bahurira n’ibinyabiziga n’itangwa ry’impushya, yavuye ku mwanya wa mbere muri 2022 mu kugira abarya ruswa benshi cyangwa nyinshi, ubu ikaba iri ku mwanya wa gatatu.
Nirere yakomeje agira ati “Inzego zishinzwe gukurikirana no guhana ziri maso, n’ubwo bavuga ngo ’abarinzi bajya inama n’inyoni zijya indi.”
Iki cyegeranyo cya Transparency International cyiswe “Rwanda Bribery Index (RBI)” kivuga ko abashima ko ruswa igenda igabanuka mu Rwanda biyongereye kuva kuri 39% muri 2022 kugera kuri 50.84% muri 2023, mu gihe abavuga ko ikabije ari 17.13%.
Ku wa kane tariki ya 07 Ukuboza 2023, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB cyatangaje ko hashyizweho akato k’amatungo mu Mirenge ya Gahini, Mwiri na Murundi, mu rwego rwo guhangana n’indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu nka. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Telesphore Ndabamenye, rivuga ko hashingiwe ku itegeko No 54/2008 ryo kuwa 10/09/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda. Hashingiwe ku bimenyetso […]
Post comments (0)