Inkuru Nyamukuru

Nyabihu: Bashenguwe n’urupfu rwa Gitifu w’Umurenge wa Rugera

todayDecember 13, 2023

Background
share close

Byukusenge Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, yapfuye azize uburwayi, abarimo abakozi mu Karere, Imirenge ndetse n’abaturage cyane cyane b’aho yari ayoboye birabashengura.

Byukusenge Emmanuel witabye Imana

Amakuru y’urupfu rwa Byukusenge yamenyekanye ku wa kabiri tariki 12 Ukuboza 2023, mu masaha ya nimugoroba bikavugwa ko yaba yazize uburwayi yari amaze hafi amezi ane yivuriza mu Bitaro binyuranye.

Byukusenge wayoboraga Umurenge wa Rugera kuva mu mwaka wa 2021, abamuzi bavuga ko aho yagiye akorera hose, yarangwaga no gukorera hamwe na bagenzi be ndetse n’abaturage ku buryo n’ibipimo mu mihigo byabaga biri mu myanya y’imbere.

Umwe mu bo bakoranye yagize ati “Kubona ibyo navuga kuri Byukusenge biragoye cyane, kuko rwose yari umuntu w’Imana nk’uko n’izina rye ribisobanura. Twabyukanaga mu gitondo cya kare tujya mu baturage kubakangurira kwitabira gahunda za Leta nko kwishyura mituweli ku gihe. Uburyo yakoragamo ubukangurambaga yahavaga abaturage bose bahitira kuri SACCO bakishyura bakivuza ku gihe. Yari umukozi ubona ko ashishikajwe n’inshingano yaragijwe, ahantu hose yagiye ayobora, imihigo yabaga iri imbere. Imana imwakire mu bayo!”

Byukusenge Emmanuel (ibumoso) ubwo yashyikirizaga abaturage imbabura ya rondereza

Byukusenge yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yari amaze iminsi arwariyemo.

Byukusenge yahawe inshingano zo kuyobora Umurenge wa Rugera n’ubundi yarabanje kuyobora uwa Muringa n’Umurenge wa Rurembo, yose yo mu Karere ka Nyabihu. Atabarutse asize umugore n’abana batanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abadepite b’U Bwongereza batoye umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda

Inteko y’Ubwongereza, umutwe w’abadepite, watoye umwanzuro ushyigikira gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ari igihugu gifite umutekano. Ni umwanzuro watowe ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bagezwagaho umushinga w’itegeko ugamije gufasha iki gihugu gukuraho imbogamizi inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Uyu mushinga wifuzwa ko uba itegeko watsinze ku kinyuranyo cy’amajwi 44, dore ko abagera […]

todayDecember 13, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%