Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.
Ni umuhanda uhuza ibice bya Busega-Mpigi ku ruhande rwa Uganda, ugahinguka i Kagitumba (Nyagatare), ukanyura i Kayonza werekeza muri Tanzaniya, wambukiye ku Rusumo (Kirehe).
Leta n’Abafatanyabikorwa bashimira uyu muhanda kuba uhuza Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) w’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, hamwe n’Umuhora wo Hagati (Central Corridor) uva ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzaniya.
Abafatanyabikorwa batandukanye bafashije mu ikorwa ry’uyu muhanda
MININFRA n’Ikigo cyayo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bavuga ko uyu muhanda watangiye kugaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage, kuko mu ikorwa ryawo hagiye habaho indi mishinga ibateza imbere.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore ag
ira ati “Habayeho ihangwa ry’imirimo no kugabanya ubukene, ubutaka buturiye uwo muhanda bwagize agaciro kandi kugera ku masoko, ku mashuri ku mavuriro n’ahandi byaroroshye.”
Habayeho no guha abaturage amavomo 10, amakusanyirizo 6 y’amata hamwe no gutanga amatara yo ku mihanda ireshya n’ibirometero 229.6km.
Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wafunguwe ku mugaragaro nyuma yo kuwukora
Iyubakwa ry’uyu muhanda kandi ryagiye rijyana no kubaka indi mihanda iwushamikiyeho, harimo uva i Kabarondo ujya muri Pariki y’Akagera ureshya n’ibirometero 35(km) hamwe n’indi yo mu mijyi ya Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe ireshya n’ibirometero 36.95(km).
Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo inyigo yo gutunganya umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo yatangiraga gukorwa kugeza ubu umaze kuzura, hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 210 yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA) hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB).
Mu gihe haburaga iminsi itageze kuri ibiri ngo urubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, rwasubitswe kubera Avocat warwaye akajyanwa kwa muganga igitaraganya. Ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nyuma y’uko hari hakomeje igikorwa cyo kumva ibyifuzo byatangwaga n’abunganira abaregera indishyi, abunganira abaregwa, abashinjacyaha, byageze ku gicamunsi umwe muri bo ararwara bituma urubanza rusubikwa. Uwarwaye ni Maître Jean Flamme wunganira Pierre Basabose, ubwo yari agezweho, mu burakari bwinshi yabwiye […]
Post comments (0)