Inkuru Nyamukuru

Minisiteri y’Urubyiruko yongerewe inshingano

todayDecember 15, 2023

Background
share close

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe tariki 14 Ukuboza 2023, riravuga ko hakozwe impinduka zigamije guteza imbere no gushyigikira politiki y’ubuhanzi n’umuco.

Minisiteri y’Urubyiruko iyoborwa na Minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima yongerewe ibijyanye n’Ubuhanzi mu nshingano zayo

Izo mpinduka zivuga ko Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) yongerewe inshingano z’ubuhanzi zari zisanzwe muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE); ikitwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) izagumana umurage ndangamuco mu shingano zayo.

Minisiteri zombi zizakomeza gufatanya mu kubungabunga no guteza imbere Umuco, Ubuhanzi n’Ubugeni.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Netflix

Perezida Paul Kagame yabonanye na Wilmot Reed Hastings Jr, Umuyobozi Mukuru w’urubuga rwa Netflix rumaze kubaka izina mu kwerekana filime ku Isi aho baganiriye ku bufatanye busanzwe buriho hagati y’u Rwanda n’uru rubuga. Umukuru w’Igihugu yakiriye, bwana Reed Hastings kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, nk’uko Village Urugwiro, ibiro bya Perezida wa Repubulika byabitangaje. Uretse kuba abayobozi bombi baganiriye ku bufatanye busanzweho hagati y’impande zombi, bagarutse no kuri […]

todayDecember 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%