Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’uko Rubingisa akuwe ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, harakurikiraho iki?

todayDecember 15, 2023

Background
share close

Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr Kayihura Muganga Didas, yatangaje ko Urujeni Martine ari we uyoboye by’agateganyo Umujyi wa Kigali, mu gihe hagitegerejwe ko Abajyanama baza gutora abayobozi bashya.

Ibiro by’Umujyi wa Kigali

Urujeni asanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, akaba ari n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Dr Kayihura avuga ko Umujyi wa Kigali uza kurara ubonye abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, nyuma y’amatora aza gukorwa mu masaha y’igicamunsi.

Abaza gutorwa ni Umuyobozi usimbura Pudence Rubingisa wagiye kuba Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, hamwe n’usimbura Dr Merard Mpabwanamaguru wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo. Icyakora nta byinshi Dr Kayihura yashatse gusobanura kuri Mpabwanamaguru wakuwe mu Bajyanama, ntihamenyekane impamvu cyangwa ahandi yaba yerekeje.

Rubingisa na Dr Mpabwanamaguru baraye bakuwe mu Bajyanama b’Umujyi wa Kigali, basimbuzwa Samuel Dusengiyumva na Solange Ayanone.

Dr Kayihura avuga ko nyuma y’indahiro z’abo bajyanama bashya kuri iki gicamunsi, hakurikiraho amatora y’abayobozi bashya b’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Uyobora atorwa mu Bajyanama, ashobora kuva mu batorwa na Perezida wa Repubulika cyangwa agatorwa mu batowe n’abaturage, Itegeko ntabwo rigena uza gutorwa(ngo arava he).”

Dr Kayihura avuga ko Urujeni aza gukomeza kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage mu Mujyi wa Kigali, nubwo uyu munsi ayoboye imyanya itatu by’agateganyo.

Abajyanama b’Umujyi wa Kigali baza kwitoramo Abayobozi b’uyu Mujyi ni Dr Kayihura Muganga Didas , Nishimwe Marie Grace, Baguma Rose, Bizimana Hamiss, Kajeneri Mugenzi Christian, Muhutu Gilbert, Urujeni Martine, Rutera Rose, Umutesi Geraldine, Samuel Dusengiyumva na Solange Ayanone.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abarimu basabye Leta kuborohereza kubona amacumbi ahendutse

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, abarimu bongeye kwibutsa Leta y’u Rwanda kubatekerezaho bakabafasha kubona amacumbi yo kubamo mu buryo buhendutse. Abarimu barishimira ibyo Leta yabagejejeho Nambajimana Jean Pierre, umurezi mu ishuri rya FAWE Girls Schools riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko Leta y’u Rwanda yabafashije muri byinshi ariko bakwiye […]

todayDecember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%