Inkuru Nyamukuru

Samuel Dusengiyumva atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

todayDecember 15, 2023

Background
share close

Samuel Dusengiyumva, Umujyanama w’Umujyi wa Kigali waraye wemejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, amaze gutorerwa kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali usimbura Pudence Rubingisa.

Samuel Dusengiyumva ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali

Dusengiyumva wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), yahataniye uyu mwanya na Rose Baguma usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi.

Dusengiyumva yatowe ku majwi 532 kuri 99 ya Rose Baguma bari bahataniye uyu mwanya, mu gihe impfabusa zabaye 7.

Dusengiyumva asimbuye Pudence Rubingisa wari umaze imyaka irenga ine ayobora Umujyi wa Kigali kuva muri Kanama 2019. Rubingisa yagizwe Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Aya matora yabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko Urukiko Rukuru rwari rumaze kwakira indahiro za Dusengiyumva Samuel na Ayanone Solange, baraye binjiye mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gasabo: Bafatiwe mu cyuho batetse kanyanga

Ku wa Kane tariki 14 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafatiye mu cyuho abantu umunani barimo abasore barindwi n’umukobwa umwe, bari batekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga giherereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Kabuga I, mu mudugudu wa Karisimbi. Bafatanywe Kanyanga ingana na litiro 111 ndetse n’ibisigazwa bakunze kwita melase bifashisha mu kuyikora bingana na Litiro 3600. Umuvugizi wa Polisi […]

todayDecember 15, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%