Inkuru Nyamukuru

Leta ya Senegal yamaganye umwanzuro wo gusubiza Osmane Sonko ku rupapuro rw’itora

todayDecember 16, 2023

Background
share close

Abanyamategeko bunganira Leta muri Senegal bavuze ko bazajurira icyemezo cy’urukiko cyemerera umunyapolitike Ousmane Sonko gushyirwa ku rupapuro rw’itora mu matora y’umukuru w’igihugu.

Abo banyamategeko bavuga ko bazajuririra icyo cyemezo mu rukiko rw’ikirenga. Sonko w’imyaka 49 yakuwe ku rutonde rw’abakandinda Perezida muri Kmena nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa, ashinjwa guteza imvururu mu gihugu.

Afite kugeza tariki ya 26 y’uku kwezi kuba yakusanyije ibisabwa byose kugirango atange kandidatire ye mu matora ateganijwe mu kwezi kwa kabiri, umwaka utaha.

Abunganira leta bavuga ko izina rye ritemerewe kujya ku rupapuro rw’itora kugeza icyemezo cya nyuma cy’urukiko rw’ikirenga gifashwe.

Icyakora abunganira Sonko bo bavuga ko kujurira icyemezo bidahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’urukiko rubanziriza urw’ikirenga.

Cire Cledor Ly, umwe mu banyamategeko bunganira Sonko yavuze ko itegeko rireba amatora rivuga ko icyemezo cy’urukukiko kigomba guhita gikurikizwa kigifatwa.

Sonko yahamijwe ibyaha byo kugumura rubanda no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’igihugu gusa abamwunganira bo bavuga ko afunzwe ku mpamvu zigamije kumukura mu rubuga rwa politike nubwo leta ibihakana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya ibitegereje Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Pudence Rubingisa, wagiriwe ikizere n’Umukuru w’Igihugu, kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yitezweho kuzamura imyumvire y’aborozi ku gukora ubworozi bwa kijyambere ndetse n’ubuhinzi buteye imbere, ariko nanone ngo ashobora no kugorwa n’iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu Gihugu nk’uko uwo asimbuye yari yabigabanyije. Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Intara y’Iburasirazuba yaragijwe ni yo nini kurusha izindi ikaba igizwe n’Uturere turindwi, dukora ku mipaka y’u Burundi, Tanzaniya na Uganda, Imirenge 95 n’Utugari 503. Ibarura ry’abaturage […]

todayDecember 16, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%