Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahaye amapeti mashya abasirikare mu ngabo z’u Rwanda

todayDecember 19, 2023

Background
share close

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera abasirikare, bahabwa amapeti guhera ku bari bafite irya Brigadier General bagizwe Major General.

Izi mpinduka mu kuzamura mu ntera aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda, zatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023.

RDF itangaza ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba General Major, naho 17 bari bafite ipeti rya Colonel, bagirwa ba Brigadier General.

Abagera kuri 83 bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel bazamuwe mu Ntera bahabwa ipeti rya Colonel mu gihe abandi 98 bari bafite ipeti rya Major nabo bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel.

Iri tangazo kandi rikomeza rigaragaza ko abasirikare 295 nabo bazamuwe mu ntera bakurwa ku ipeti rya Captain bahabwa irya Major. Ni mu gihe bane bari bafite ipeti rya Lieutenant bo bagizwe ba Captain.

Izi mpinduka zigomba guhita zikurikuzwa, zasize abasirikare bato bagera kuri 226 bazamuwe mu ntera bahabwa ipeti rya Sous Lieutenant.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagaragaje uko Afurika yakwishakamo ibisubizo byo kubona imiti n’inkingo

Perezida Paul Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika utazakomeza gushingira cyane ku gutumiza imiti n’inkingo mu mahanga ahubwo ko bigomba guhinduka hagashakwa ibisubizo by’igihe kirekire hubakwa inganda ndetse no guteza imbere siyansi. Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yakiraga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ursula von der Leyen, bagirana ibiganiro bishimangira ubufatanye ku mpande zombi ndetse bayobora umuhango […]

todayDecember 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%