Umuyobozi mushya w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine, arishimira icyizere aherutse kugirirwa atorerwa kuyobora ako karere, akaba yemeza ko bishobora kumubera ikiraro kimuhuza n’Umukuru w’Igihugu ahora arota kuzamusuhuza imbonankubone.
Mukandayisenga Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ubwo yarahiraga
Ibyo byose ngo azabigezwaho n’intego yihaye yo kuyobora neza abaturage no kubateza imbere afatanyije na bagenzi be, ibyo bikazahesha Akarere ka Gakenke kuza mu myanya itatu ya mbere mu mihigo, ihabwa igihembo n’Umukuru w’Igihugu.
Ati “Abantu benshi bakunze kurota basuhuza Perezida Paul Kagame, ndumva nta Munyarwanda utajya ubirota, nabirose incuro nyinshi nkavuga nti ariko se kuki ibi bintu mbirota iminsi myinshi buriya twahurira he nkamusuhuza, none buriya hari igihe bizabaho”.
Arongera ati “Ninkora ibikorwa by’indashyikirwa ngafatanya na bagenzi banjye tugakorera neza abaturage, ‘why not’! Hari igihe tuzahura avuge ati Akarere ka Gakenke muhagaze neza, kandi ndizera ko umunsi umwe bizabaho, Umukuru w’Igihugu aduha urugero rwiza nitumukurikiza bizabaho ndabyizeye”.
Uwo mubyeyi w’avutse ku itariki 03 Mutarama 1987, akaba avuka mu Murenge wa Jabana Akarere ka Gasabo, yarashatse akaba afite umugabo n’abana babiri.
Uwo muyobozi wize kugeza ku rwego rwa Masters, mu mashuri yisumbuye yize ubuvuzi bw’amatungo (Veternaire) muri EAV Rushashi mu Karere ka Gakenke yatorewe kuyobora.
Yakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu yahoze ari ISAE-Busogo, akomereza muri UNILAC mu bijyanye na Master of Business Administration Project Management, aho yakuye Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Imirimo yakoze ijyanye cyane no gucunga imishinga
Arangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, Meya Mukandayisenga yatangiye akazi kajyanye no gucunga imishinga mu Muryango nyarwanda uharanira Amajyambere y’icyaro (Association pour le Développement rural Intégré/DUHAMIC-ADRI).
Avuga ko hari tumwe mu duce tugize Akarere ka Gakenke azi neza, kubera ko ariho yagiye akorera cyane akazi ke.
Ati “Muri DUHAMIC-ADRI habamo ibyiciro bitandukanye by’imirimo, njye nahereye mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ubu nari ndi mu mishinga y’ubuzima. Gutekereza kwiyamamaza nabitewe n’uko hano mu Karere ka Gakenke hari ubwo uhagera ukahabona ibiza byinshi, ukabona umusozi uraridutse abantu baragiye”.
Arongera ati “Ukabona imihanda ni imikuku, nkavuga nti nanjye uwampa amahirwe navugira aka karere ngakora n’iyo mishanga ikura abaturage mu bukene, umuntu aba yarize byinshi, akavuga ati nanjye byibura ngiye muri Njyanama y’Akarere nagira ubufasha ntanga”.
Yavuze ko mu byo agiye gukora ari ukwiga neza akarere, ati “Niba nari nzi imirenge itandatu kandi Akarere ka Gakenke gafite imirenge 19, ngomba kuyimenya yose kandi vuba, nkamenya n’imibereho y’abaturage”.
Yavuze ko ikindi kintu yari azwiho cyane ari uburyo (Méthodologie) y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yitwa Gender Action Running System, ikorera muri Duhamic-Adri asanzwe ayoboye.
Ati “Iyo methodologie yazanye n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (IFAD), aho twayikoreshaga mu muryango wa DUHAMIC ADRI, igenda ihindura abantu mu muryango, igateza imbere imiryango irinda abaturage amakimbirane, ni yo abantu benshi bamenyeyeho, kuko ni njye wari uyihagarariye mu Rwanda nkagenda nigisha abantu benshi mu bigo binyuranye kugeza ku rwego mpuzamahanga”.
Meya Mukandayisenga aje kuyobora Akarere ka Gakenke kari mu myanya mibi, nk’uko raporo y’imihigo 2022-2023 yabigaragaje, niho uwo muyobozi mushya ahera avuga ko agiye gushyiramo imbaraga ze zose, akarere kakaza byibura mu myanya itanu ya mbere.
Yagize ati “Igihe cyose nigiye, igihe nabayeho no mu mishanga (Project) yose nateguye, ntabwo nigeze mba uwa nyuma, nta n’ubwo nigeze nenda kuba uwa nyuma, n’abantu banzi ntabwo bazi Vestine nk’umuntu ushobora kujya nyuma”.
Arongera ati “Urumva rero ko ntabikunda, ntabwo nabyemera ko akarere nyobora kaba aka nyuma, ntabwo bishoboka pe! Byibura kure ni ku mwanya wa gatanu kuko nanjye sinigeze mparenga, wenda ubu ni ugutangira, ariko ndabizi neza ko nzatanga umusanzu wanjye”.
Meya Mukandayisenga siporo yakuze akunda ni umupira w’amaguru, aho yemeza ko yanawukinnye aba kapiteni w’ikipe y’abakobwa ku kigo yigagaho cya EAV Rushashi.
Ati “Nkunda football, kuko na kera nkiri umunyeshuri narawuteraga mu rwego ruri hejuru bangira na Kapiteni w’ikipe y’abakobwa, ndetse nkina no mu ikipe y’abagore y’Akarere ka Rushashi, abantu bazi uburyo nacongaga ruhago baguha ubuhamya”.
Abajijwe ku kibazo cy’ikipe y’abagore ya Freedom y’Akarere ka Gakenke yugarijwe n’ibibazo by’ubukene, yavuze ko ibyo bibazo byose agiye kubikemura mu buryo bwihuse.
Post comments (0)