Inkuru Nyamukuru

Uganda: Abantu 10 baguye mu gitero cya ADF

todayDecember 20, 2023

Background
share close

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangaje ko abarwanyi bo mu mtwe wa Allied Democratic Force bagabye icyo gitero cyahitanye abantu 10 baturutse muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni igitero cyabaye ku wa Kabiri mu gace ka Kamwenge mu Burasirazuba bwa Uganda ndetse aba barwanyi ngo bakaba bari bamaze igihe bahigwa n’inzego z’umutekano za Uganda. Umuvugizi w’igisirikare avuga ko bageze ku butaka bwa Uganda mu kwezi kw’Ugushyingo.

Icyo gitero kibaye gikurikira ibindi bitero byakozwe n’uyu mutwe mu bihe bya vuba. ADF ni umutwe washinzwe mu 1990 n’agatsiko k’abayisilamu bavuga ko bakumiriwe muri Uganda.

Nubwo igisirikare cya Uganda gikomeza kugaba ibitero ibitero byo mu kirere mu guhashya uyu mutwe, abarwanyi bawo bakomeje kugaba ibitero kubaturage ndetse no ku basirikare hafi y’umupaka uhuza Uganda na RDC.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Polisi n’abatwara abagenzi biyemeje kurinda abantu kurara muri gare mu mpera z’umwaka

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ishyirahamwe ry’Ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda (ATPR), basezeranye ko muri izi mpera z’umwaka hatakongera kuboneka umubyigano w’abantu benshi, ukunze guteza bamwe kurara muri gare ya Nyabugogo. Biyemeje kurinda abantu kurara muri gare mu mpera z’umwaka Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ndetse ari n’igihe cyo gutaha kw’abana bava ku mashuri, ku mihanda no muri gare hashyizwe […]

todayDecember 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%