Inkuru Nyamukuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yazamuwe mu ntera

todayDecember 20, 2023

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, amuha ipeti rya General.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko izi mpinduka zihita zitangira gukurikizwa.

Perezida Kagame yagize General Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda tariki 05 Kamena 2023, asimbuye General Jean Bosco Kazura, General Mubarakh akaba yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Ipeti rya Lt General yaryambitswe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku itariki 04 Kamena 2021. Icyo gihe yanamuhaye inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, hashize imyaka ibiri amugira Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye General Jean Bosco Kazura.

Umwuga wa gisirikare Gen Mubarakh MUGANGA awumazemo imyaka isaga 30, bikaba byaramuhesheje imidari mu byiciro bitandukanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahaye amapeti mashya abasirikare mu ngabo z’u Rwanda

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera abasirikare, bahabwa amapeti guhera ku bari bafite irya Brigadier General bagizwe Major General. Izi mpinduka mu kuzamura mu ntera aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda, zatangajwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023. RDF itangaza ko abasirikare bane bari bafite ipeti rya Brigadier General bagizwe ba General Major, naho 17 bari bafite ipeti rya Colonel, […]

todayDecember 19, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%