Ku wa Gatatu tariki 20 Ukuboza, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), riherereye mu murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ku bapolisi 88 bayitabiriye hagamijwe kuzamura ireme ry’imyigishirize.
Ni amahugurwa yari amaze igihe cy’amezi ane, aho abayitabiriye bahuguwe mu byiciro bibiri birimo amasomo ajyanye n’imyigishirize y’ikoranabuhanga (ITC), yatangwaga ku nshuro ya 8 ahabwa abofisiye bato 35, n’amasomo ajyanye n’uburyo bw’imyigishirize (MOI), yatangwaga ku nshuro ya 6 yitabiriwe n’abapolisi bato na ba Su-ofisiye (NCOs) bagera kuri 53.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, avuga ko aya mahugurwa ahabwa abapolisi mu byiciro bitandukanye ari ingenzi kuko abafasha gusoza inshingano zabo ndetse no mu guhugura bagenzi babo.
Yagize ati: “Kubaka ubushobozi bw’abapolisi ni imwe mu nkingi zikomeye Polisi y’u Rwanda ikoresha, binyuze mu mahugurwa atandukanye, abafasha kuzuza inshingano zabo neza no gukora kinyamwuga.
Mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda rukora ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi, bikaba biteganyijwe ko ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 ku mwaka. Uruganda ruzajya rukora Toni ibihumbi 100 by’ifumbire ku mwaka Ni uruganda rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda cya Bugesera. Rukaba rwitezweho kuzakora ingano y’ifumbire iruta kure iyo u Rwanda rwakoreshaga muri iki gihe ku mwaka, ibarirwa muri Toni 85,000 binyuze mu kuyitumiza mu mahanga, nk’uko bigaragazwa n’imibare itangwa na […]
Post comments (0)