Mbere yo kujya mu itorero ISONGA ryahuje ba Gitifu kuva ku rwego rw’Imirenge kugera ku rwego rw’Intara, ryamaze iminsi itandatu ribera mu kigo cy’ubutore cya Nkumba kuva tariki 26 Ugushyingo kugeza tariki 02 Ukuboza 2023, ba Gitifu b’Imirenge ni bamwe mu bayobozi bashimirwaga gutanga amakuru mu buryo bwihuse, nk’uko itegeko ry’imitangire y’amakuru ribigena.
Nyuma yo gusoza iryo torero, byagaragaye ko umuco bari bafite wo gutanga amakuru nk’uko biri mu nshingano za buri muyobozi, wahindutse, dore ko uhamagawe n’itangazamakuru adafata telefoni mu gihe abona ko ari umunyamakuru asanzwe afitiye nimero umuhamagaye.
Gitifu ufashe telefoni, arumva ko ahamagawe n’umunyamakuru agahita akupa (agahita ahagarika ikiganiro), nyamara ibyo biri mu bishobora kumukururira ibihano bijyanye no kudatanga amakuru kandi itegeko ribimutegeka.
Bamwe mu banyamakuru ba Kigali Today n’abandi banyamakuru muri rusange, bamaze iminsi bahura n’icyo kibazo, uhamagaye Gitifu ntafate telefoni, uyifashe na we yakumva ko ari umunyamakuru agakupa.
Umwe muri ba Gitifu bo mu Karere ka Musanze, ubwo yari ahamagawe n’umunyamakuru wa Kigali Today we yagize ubupfura, aremera avugana n’umunyamakuru, gusa asaba ko amazina ye adashyirwa ahagaragara.
Yagize ati “Twari tuzi ko ayo makuru mwayamenye, ubwo twari mu itorero i Nkumba batwambuye ububasha bwo kongera gutanga amakuru, ubu amakuru mwajyaga mudushakaho ni ukujya muyabaza ba Meya”.
Yakomeje agira ati “Natwe ni umwanzuro wadutunguye ndetse tubona ko watubangamiye kuko gutanga amakuru ari mu mirenge tuyobora, twabonaga bikwiye ndetse bikanadufasha mu migendekere myiza y’akazi kacu, ariko nta kundi ahubwo umbabarire ntuzongere kumpamagara bitazangiraho ingaruka, gutanga amakuru biri mu maboko ya Meya w’Akarere”.
Mu gihe ba Gitifu b’Imirenge bari bagifite ububasha bwo gutanga amakuru, byoroherezaga itangazamakuru gutangaza amakuru y’ukuri, kuko ari bo akenshi babaga bari hafi y’amakuru asabwa.
Kuba ba Gitifu bambuwe uburenganzira bwo gutanga amakuru, ni icyemezo n’abaturage batishimiye, aho babifata nk’umwanya wo gupfukirana ibyifuzo byabo nk’uko umwe mu baganiriye na Kigali Today abivuga.
Yagize ati “Munyumvire rwose, kuki Gitifu atatangaza ibikorerwa mu Murenge we ngo hategerejwe Meya? Uwo muyobozi w’Akarere mu mwaka adusura kangahe hano mu Murenge kugira ngo abe ari we bategerezaho gutangaza ibyacu?”
Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo bahishe ibibazo tuba dufite n’ibitugenewe babinyereze, ariko abanyamakuru muhumure amakuru tuzajya tuyabihera namwe muyatugereze kwa Perezida wa Repubulika, aturenganure mu gihe twarenganye”.
Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga kuri icyo kibazo cyo kwambura ba Gitifu b’Imirenge inshingano zo gutanga amakuru, dore ko izo nzego zombi (Gitifu n’abanyamakuru), ziri mu nshingano y’iyo Minisiteri, Umukozi wa MINALOC Ushinzwe itumanaho, Havugimana Joseph Curio, yabwiye Kigali Today ko icyo kibazo cyo gutanga amakuru bakiganiriyeho ubwo ba Gitifu bari mu Itorero, gihabwa umurongo.
Ati “Ni byo koko ikibazo cyo gutanga amakuru mu nzego z’ibanze cyaganiriweho, mu gihe cy’Itorero ryitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, icyo twabashishikarije kandi dukomeje gushishikariza inzego z’ibanze ni ukugira uburyo bunoze bwo gutanga amakuru nyayo”.
Arongera ati “Umukozi w’Akarere wasabwe amakuru, abanza kumenyesha Umuyobozi w’Akarere kugira ngo koko hatangwe amakuru y’Akarere. Yaba Akagari cyangwa Umurenge ni inzego z’Akarere, icyiza ni uko amakuru yatangwa n’urwego rukuriye izindi kuko ari rwo ruba rufite ishusho ngari”.
Yakomeje avuga ko ibyo bidakuraho ko Umuyobozi w’Akarere, ashobora guha uburenganzira uwo mukozi kuba ari we utanga amakuru.
Umuyobozi mukuru wa Hamas, Ismail Haniyeh, ari mu ruzinduko i Cairo rugamije kuganira n’abayobozi ba Misiri ku ntambara yo muri Gaza, bishobora kuba birimo n’akandi gahenge. Muri iyi minsi, igitutu ni kinshi kugirango imirwano ihagarare no gutuma imfashanyo zibasha kwinjira muri Gaza, na Hamas ikomeze kurekura abantu yafashe bugwate.Mu rwego rwa dipolomasi, ababikurikiranira hafi bemeza ko Haniyeh, usanzwe uba muri Qatar, ku kwihagurukira ubwe hari ikizere ko ibiganiro biri mu […]
Post comments (0)