Inkuru Nyamukuru

Imvura y’Umuhindo yatangiye kugabanuka – Meteo

todayDecember 21, 2023

Background
share close

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza kuri 31 Ukuboza 2023), rigaragaza ko imvura izagabanukaho gato ugereranyije n’imaze igihe igwa mu bihe bishize.

Meteo-Rwanda ivuga ko hirya no hino mu Gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 100, ikaba ngo izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya gatatu cy’Ukuboza, iba iri hagati ya milimetero 10 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu (3) n’itandatu (6), ikazagwa hagati y’itariki 26 na 31 henshi mu Gihugu, ariko mu bice bimwe ngo
hateganyijwe n’iyo ku matariki ya 22 na 23.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Nyaruguru, mu majyepfo y’Akarere ka Nyamagabe,
mu burengerazuba bw’Akarere ka Huye ndetse no mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’iby’Uturere twa Nyamagabe na Huye, mu gice kinini cy’Akarere ka Musanze, Gakenke na Muhanga, ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Rulindo, Ruhango, Gisagara na Nyanza.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu bice by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza na Bugesera, mu burengerazuba bw’Akarere ka Rwamagana no mu burasirazuba bw’Uturere twa Gasabo na Kicukiro.

Mu bice bisigaye by’Igihugu ngo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ryerekeza mu majyepfo y’Isi, ndetse no ku miterere ya buri hantu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mali: Ingabo z’aba Tuareg zashinze bariyeri ahahoze Ingabo z’Igihugu

Muri Mali, ingabo z’abaTuareg zatanagaje ko zashinze za bariyeri ku mihanda minini yo mu majyaruguru y’igihugu ahahoze ingabo z’igihugu mu byumweru bishize. Aba barwanyi bagize urugaga ,CSP, rugizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi, bavuze ko bafashe icyemezo cyo gushyiraho za bariyeri ku mihanda yose yerekeza ku mipaka y’igihugu na Moritaniya, Alijeriya na Nijeri.Itangazo rya CSP rivuga ko izo bariyeri zizaba ziri ku mihanda isohoka mu mijyi ya Menaka, Kidal, Gao, Timbuktu na […]

todayDecember 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%