Inkuru Nyamukuru

Mali: Ingabo z’aba Tuareg zashinze bariyeri ahahoze Ingabo z’Igihugu

todayDecember 21, 2023

Background
share close

Muri Mali, ingabo z’abaTuareg zatanagaje ko zashinze za bariyeri ku mihanda minini yo mu majyaruguru y’igihugu ahahoze ingabo z’igihugu mu byumweru bishize.

Aba barwanyi bagize urugaga ,CSP, rugizwe n’imitwe irwanya ubutegetsi, bavuze ko bafashe icyemezo cyo gushyiraho za bariyeri ku mihanda yose yerekeza ku mipaka y’igihugu na Moritaniya, Alijeriya na Nijeri.

Itangazo rya CSP rivuga ko izo bariyeri zizaba ziri ku mihanda isohoka mu mijyi ya Menaka, Kidal, Gao, Timbuktu na Taoudeni.

Izi bariyeri zirafunga imihanda ku bicuruzwa byose n’uburyo bwose bwo gutwara ibintu n’abantu, nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byabitangaje.

Umutwe w’ingabo wiganjemo aba Tuareg, mu byumweru bishize wari watakaje ibice wari ufite, ubyambuwe n’ingabo za Mali zabihimuyeho hagati mu Ugushyingo, bituma zisubiza umujyi wa Kidal uherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yashyizeho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho (Corner tissue bank), ku bafite uburwayi busaba ko isimbuzwa, kakabarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu Rwanda hashyizweho agashami gashinzwe gusimbuza imboni y’ijisho irwaye Mu Rwanda hagaragara indwara z’amaso zifata ibice bitandukanye byayo, harimo n’izifata imboni, aho akenshi iyo yarwaye ikenera gusimbuzwa. Mu barwayi bafite ibibazo by’ubuhumyi mu Rwanda, abagera kuri 4.8% ni abafite ibibazo by’imboni, aho kugira ngo ziboneke […]

todayDecember 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%