Inkuru Nyamukuru

Abasilikare ba nyuma b’Ubufaransa bavuye ku butwaka bwa Niger

todayDecember 23, 2023

Background
share close

Abasilikare ba nyuma b’Ubufaransa boherejwe mu myaka icumi ishize muri Niger gufasha kurwanya inyeshyamba muri Sahel, kuwa gatanu nibwo bavuye muri icyo gihugu.

Agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger mu kwezi kwa karindwi, icya mbere mu bintu bikomeye basabye, ni uko ingabo z’Ubufaransa ziva mu gihugu.

Bungaga mu ry’agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi mu bihugu by’ituranyi, ari byo Burkina Faso na Mali, bahagaritse ubwo bufatanye mu by’umutekano nyuma ya kudeta mu 2020 no mu 2022.

Bakimara gushaka ko ingabo ziva mu gihugu, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, muri Nzeri yavuze ko abasirikare 1.500 bazava muri Niger, mbere y’impera z’uyu mwaka.

Icyemezo cyafashwe nyuma yo gukura ingabo zose muri Mali mu kwezi kwa 8 mu 2022 no guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare na Burkina Faso muri Gashyantare. Ibyo byakozwe n’ubwo ibyo bihugu byari byugarijwe n’ibitero byarushagaho gukaza umurego, by’inyeshyamba za kiyisilamu.

Inyandiko igaragaza ku mugaragaro ko ibikorwa bya gisirikare by’Ubufaransa birangiye muri Niger, yashyizweho umukono n’impande zombi mu murwa mukuru Niamey, ku wa gatanu, nk’uko Reuters ibitangaza.

Muri iki cyumweru kandi nibwo Ubufaransa bwafashe icyemezo cyo gufunga ambasade yabwo i Niamey, bitewe n’uko itashoboraga gukora imirimo yayo ya dipolomasi, biturutse ku nzitizi zashyizweho n’agatsiko k’abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Angola izava mu muryango wa OPEC mu 2024

Angola yavuze ko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2024 izava mu muryango w’ibihugu bigemura peteroli mu mahanga OPEC. Ni nyuma ya Equater yavuyemo muri 2020 na Qatar muri 2019. Angola yinjiye mu muryango wa OPEC mu mwaka wa 2007, ikora utugunguru kugera muri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 ku munsi, ugereranyje na miliyoni 28, iryo tsinda ryose rikora ku munsi umwe. Umuryango wa OPEC washinzwe mu 1960 n’ibihugu birimo […]

todayDecember 23, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%